
Ikipe y’ingabo z’igihugu y’imikino ngororamubiri (Apr Athletics Club) yahigitse ikipe ya Police Ac byari bihanganiye mu irushanwa ngarukamwaka rya “Rwamagana Challenge Marathon” ryabaye tariki ya 16 Gashyantare 2020 i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba
Abasore ndetse n’inkumi b’amakipe ya Apr AC na Police Athletics Club nibo bari bahanzwe amaso mu gusiganwa ibirometero 21 bita “half marathon” ndetse n’abasiganwaga mu kwiruka ibirometero 42 bita marathon ndetse mu bakinnyi 12 begukanye ibihembo harimo 7 ba Apr Athletics Club .
Abasiganwa ibirometero 42 uwa mbere mu bagabo yabaye Hakizimana John wo mu ikipe ya Apr Athletics club naho naho Mukasakindi Claudette wo muri Apr Athletics Club aza ku mwanya wa mbere mu bagore basiganwaga muri marato .
Mu gusiganwa muri kimwe ya kabiri cya marato abakinnyi ba Apr Athletics Club Nimubona Yves mu bagabo na Yankurije Martha mu bagore nibo begukanye umwanya wa mbere.
Hakizimana John wongeye kwegukana Rwamagana challenge marathon ku nshuro ya gatatu yaherukaga kuyegukana mu myaka ya 2017 na 2019 .
Yavuze ko amaze gutsinda irushanwa rya Rwamagana Challenge marathon inshuro eshatu kandi ko irushanwa ryabamufashije kwitegura kuzajya mu mikino Olimpike yiteguye neza kuko yamaze kubona itike yo gukina iyo mikino olimpike izabera i Tokyo mu Buyapani muri uyu mwaka.
Naho Yankurije Martha nawe ukinira Apr a.c wabaye uwa mbere mu gusiganwa mu bagore mu birometero 21 yavuze ko irushanwa yaryitwayemo neza kubera imyiteguro myiza bagize bitegura irushanwa rya Rwamagana challenge marathon.
Mubiligi Fidèle, Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda yavuze ko ishyirahamwe ayoboye ryishimira kuba hari amarushanwa ya marato ane ategurwa anavuga ko bagiye gusaba uturere dufite amakipe y’imikino ngororamubiri gutegura amarushanwa ya marato kugira ngo imikino ngororamubiri ikomeze gutera imbere.
Irushamwa rya Rwamagana challenge marathon uyu mwaka ribaye ku nshuro ya 7 ritegurwa n’akarere ka Rwamagana.

