
Eugenie Kayitesi, Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Rwanda (IPAR) aremeza ko hari abantu bakitiranya indwara abana bavukana zikenera kubagwa n’amadayimoni kandi ari indwara zivurwa zigakira.
Ibi yabitangarije abanyamakuru ubwo tariki ya 29 Mutarama 2020 IPAR yamurikaga ibyavuye mu bushakashatsi yakoze umwaka ushize wa 2019 ku ndwara zidasanzwe abana bavukana zikenera kubagwa.
Zimwe muri izo ndwara zikenera kubagwa harimo nk’iy’urwungano ngogozi, urwungano rw’imyanya myibarukiro ndetse n’uburwayi bwo guhumeka nabi.
Umuyobozi wa IPAR yatangarije abanyamakuru ko ubushakashatsi ku bana bavukana ubumuga bukenera kubagwa babukoze kuko hari abazi ko budakira ati “hari abazi ko ari uburwayi buterwa n’amadayimoni buzanwa n’ibindi bintu, ntibazi ko buvurwa bugakira kuko nta bushakashatsi bwakozwe n’ubuhari ni buke, niba bwarakozwe ntabwo dufite ku ndwara zivukanwa zimwe zidakira”.

Kayitesi yavuze ko hari ushobora kubona umwana yaravutse aho bitumira hafunze bikamutera ikibazo ati “ni ibyo ngibyo twagiraga ngo turebe kuko hari ababyeyi babihisha”.
Umuyobozi wa IPAR yakomeje abwira abanyamakuru ko mu bihugu bya Afurika bikennye 85 ku ijana y’abantu bavukana ubwo bumuga bashobora kubagwa kandi bagakira.
Muri ubwo bushakashatsi IPAR yasanze ababyeyi bafite ubushobozi buke bwo kuvuza abo bana ngo babageze ku mavuriro.

Roger Mugisha, umushakashatsi muri IPAR, avuga ko uwo mwana wavukanye ubwo bumuga akenera kwitabwaho babanje kumubaga hari abo bibera umutwaro ndetse no mu bantu badafite umutima ukomeye bigakurura amakimbirane mu muryango.
Mugisha yagize ati “abantu batabigizeho ubumenyi bufatika kuri icyo kibazo bishobora guhungabanya umuryango mugari”.
Yavuze ko ubwo burwayi buvurwa bugakira ufite icyo kibazo yagana abavuzi bakamufasha.
Dr NTAGANDA Edmond uvura izi ndwara zidasanzwe zisaba kubagwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), yabwiye abanyamakuru ko mu barwayi barenga igihumbi bakira ku mwaka abari hagati ya 400 na 500 bahabwa ubuvuzi.
Gusa yagaragaje ko hakiri ikibazo cy’abaganga bake bavura izi ndwara zivurwa habanje kubaho kubaga. Umuganga ufite ubuzobere mu kuvura izi ndwara ni umwe ariko Dr Ntaganda afite icyizere ko mu myaka ibiri bazaba bamaze kuba batatu.
Ubu bushakashatsi bwatewe inkunga na Kaminuza ya ABERDEEN, bukorwa na IPAR ifatanyije na CHUK.
