Police Handball Club yongeye kwegukana igikombe cy’Umunsi Mukuru w’Intwari

Shema Maboko Didier Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri ya Siporo ashyikiriza igikombe Duteteriwacu Norbert Kapiteni wa Police Handball Club

Imikino ya Handball y’umunsi mukuru w’Intwari zitangiye u Rwanda yasorejwe ku Mulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2020, aho mu bagabo igikombe cyegukanwe n’ikipe ya Polisi y’Igihugu yagitwaye n’umwaka ushize wa 2019 naho mu bakobwa gitwarwa na U R Huye.

Ku mukino wa nyuma Police Handball Club yatsinze APR ku bitego 40 kuri 35 na ho mu bagore U R Huye yatsinze U R Rukara ku bitego 21 kuri 18.

UR Huye ishyikirizwa igikombe

Ntabanganyimana Antoine umutoza wa Police Handball Club yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko  ari ibintu bishimishije kuba begukanye igikombe cy’intwari ati “dushoboye kwegukana igikombe cy’Intwari ni ibintu bishimishije kuri “Rwanda National Police” bifite icyo bivuze no kuri bagenzi bacu bo muri RDF, rero kuba tugitwaye uyu munsi, turishimye twumvaga koko tugomba gukora kugira ngo tugere ikirenge mu cy’Intwari z’Igihugu rero no mu mikino wa Handball mubonye ko tubyerekanye abasore bagerageje gukoresha imbaraga zishoboka kugira ngo berekane ko koko uyu munsi bawushyigikiye kandi bagomba gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo Intwari zakoze bagere ikirenge mu cyazo”.

Ntabanganyimana yavuze ko yishimiye ko iyi mikino yabereye ku Mulindi w’Intwari nk’ahantu habereye ibikorwa bya mbere byo kubohora igihugu, ku kibuga bakiniyeho akaba ari na cyo cyabereyeho imikino mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Mudaharishema Medard, Umutoza wa UR Huye yavuze ko yishimye kuko ari ubwa mbere ikipe ya UR Huye itwaye igikombe cya Handball akaba abikesha imyiteguro ikipe yakoze.

Yavuze ko uyu mwaka yabonye abakinnyi bagerageza gukina neza biyongera ku bo Kaminuza yari isanganywe bituma batwara igikombe.

Utabarutse Théogène, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) yavuze ko ubwo  bemezaga ko imikino y’Igikombe cy’Intwari izasorezwa ku Mulindi w’Intwari bumvaga bidashoboka, ariko birangira bishobotse n’abaturage bitabira ari benshi ati “ikibazo cy’imbogamizi nyamukuru ni ikibuga, ikibuga rero usibye kuba imvura yagwa ubundi ibibuga by’ibyatsi cyangwa ibitaka ni ibibuga dukoresha igihe tugiye gukorera “event” ahantu ni ukuvuga nta na kimwe bidutwara”.

Perezida wa FERWAHAND yavuze ko kuba imikino yasorejwe ku  Mulindi w’Intwari ari byo bifite igisobanuro, ati “iri rushanwa kurizana hano ni byo bifite igisobanuro kigaragaza aho icyo gikorwa cyabereye”.

Utabarutse yishimiye uko iri rushanwa ry’umunsi w’Intwari ryagenze yishimira ko Kabarebe yahageze akabaha ubuhamya bwiza burimo n’amateka y’ikibuga cyabereyeho iyi mikino kuko ari cyo cyatangiriyeho imikino mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Yakomeje agira ati “n’abaturage bishimye kubera ubutumwa bahawe n’abashyitsi baje hano, ni igikorwa cyageze ku ntego yacyo ijana ku ijana”.

Kiziguro Secondary School yegukanye igikombe cy’Intwari umwaka ushize yasezerewe na UR Rukara

Muri iyi mikino y’umunsi w’Intwari, ikipe y’abakobwa ya Kiziguro Secondary School yacyegukanye umwaka ushize ubu yasezerewe na U R Rukara. Amakuru ikinyamakuru impamba.com cyashoboye kumenya ni uko ubu Kiziguro Secondary School ifite abakinnyi bashya ndetse n’abahesheje igikombe ikipe ya UR Huye yasaga n’iyasenyutse abenshi ari abatorejwe mu ishuri rya Kiziguro.

Andi mafoto

Ni uku umukino wa Police na APR HC warangiye

Antoine Ntabanganyimana umutoza wa Police HC
Bagirishya Anaclet umutoza wa APR HC
Ngarambe François Xavier umutoza wa UR Rukara
Police HC ihatana na APR HC ku mukino wa nyuma
Police HC nyuma yo gutwara igikombe ibyishimo byari byose
U R Rukara mbere yo guhura na UR Huye
Utabarutse Theogene Perezida wa FERWAHAND asuhuza abakinnyi
Shema Maboko Didier Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri ya siporo asuhuza abakinnyi ba UR Huye
Ikipe y;abakobwa ya U R Rukara na UR Huye mbere yo guhura ku mukino wa nyuma
Gicumbi ihatana na APR HC muri 1/4

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up