Zahabu wamenyekanye muri filimi Nyarwanda yitwa “Kadugara” agiye kongera kwigaragaza

Muhire Aristide Zahabu wamenyekanye cyane ku izina rya Kadugara

Muhire Aristide Zahabu wamenyekanye cyane ku izina rya Kadugara, umukinnyi wa filimi mu Rwanda uzwi mu yitwa Icyizere cy’Ubuzima, Ikigali si Ikigoma, Amarira y’Izuba, Zirara Zishya n’izindi nyuma y’iminsi abakunzi be bibaza impamvu atakigaragara, ubu afite gahunda yo kongera kugaragaza impano Imana yamuhaye.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com uyu mukinnyi wa filimi yavuze ko yari amaze iminsi ahugiye mu by’ubuzima bwe bwite, ariko no mu buhanzi bwaba ubw’amakinamico cyangwa filimi yiteguye kongera kwigaragaza.

Zahabu yakinnye mu mafilimi atandukanye yagiye akundwa mu Rwanda, iya mbere yabanje kugaragaramo ni iyitwa Rukubankoko aho yakinaga yitwa Martin, iya kabiri yitwaga AMARIRA Y’IZUBA, Iya gatatu yitwaga  Inzira ndende, iya kane ikitwa Icyizere cy’ubuzima, iya gatanu ni iyitwa Ikigali si Ikigoma naho iya gatandatu ni Zirara zishya.

Izi akaba ari filimi yakinnyemo zirakundwa kandi zifasha abantu benshi.

Zahabu avuga ko mu gukina filimi yiswe amazina menshi, ariko iryamushimishije kurusha ayandi ni irya Kadugara, ati “Kadugara ni izina nkunda cyane nakinnye nitwa gutyo muri filimi “Icyizere cy’Ubuzima” nakinaga ndi umuhungu ufite ubumuga bwo kutabona bitaga impumyi wavukiye mu muryango ugizwe n’abakobwa babiri dufite Papa na Mama, ariko umuryango utanyiyumvamo ku bwo kuvukana ubumuga bwo kutabona”.

Zahabu avuga ko yerekanaga uko abana bavukana ubumuga bwo kutabona uko bafatwa mu muryango nko gutotezwa ati “ntibahabwaga agaciro nk’abandi bana”.

Muri filimi Amarira y’Izuba, Mukarujanga yakinaga yitwa Marita ari nyirabuja wa Zahabu aho yakinaga agaragaza uko abakozi bo mu rugo bitwara mu buzima bwa buri munsi birimo ibyo bakora bidahwitse kimwe n’uko hari abakora ibyiza bakabishimirwa aho yakinaga yitwa Kadogo.

Niba wifuza kugira icyo ubwira Zahabu muhamagare kuri 0788495087 cyangwa umwandikire kuri Instagram Kadugara Film Rwanda, kuri Facebook ni Aristude Zahabu.

Muhire Aristide Zahabu
Muhire Aristide Zahabu

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *