
Nyuma y’aho ikinyamakuru gasabo.net gitangarije inkuru y’uko umukozi wa ADEPR ushinzwe Imari n’Ubutegetsi (DAF) ari we Umuhoza Aurélie ko yaba yarakoze raporo akayohereza mu nzego zitaratangazwa, atunga agatoki Umunyamabanga Mukuru Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul ko yaba yarasesaguye amafaranga menshi, ubu haribazwa aho aba bakristu baganisha itorero, kuko mbere y’uko Pastor Karangwa John afungwa byavugwaga ko Umuhoza na Gatemberezi bari umwe, ahubwo badahuza na Karangwa kugeza afunzwe akekwaho inyandiko mpimbano.
Dore uko inkuru yose iteye
Mi minsi ibarirwa ku ntoki hateganyijwe inteko rusange ya ADEPR. Bivugwa ko ikizwigwamo cyane ari impinduka ku buyobozi bwayo.
Uko iminsi igenda isatira inteko rusange niko ibintu birushaho gushyuha , umwe yikuriramo aye akeka ko atazubiramo , abandi bashinjanya amakosa ngo barebe ko nabo imbehe yakongerwa.Ikiri kuvugwa muri ADEPR, ngo nuko DAF Umuhoza Aurélie, yaba nibura yarakoze raporo akayohereza mu nzego tutaramenya neza atunga agatoki Umunyamabanga Mukuru Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul ko yaban nibura yarasesaguye amafaranga menshi ya ADEPR.Ngo hari amafaranga yagiye amwaka avuga ko agiye gukorwa imirimo runaka ariko ntibikorwe.
Kuba hari urunturuntu hagati ya DAEF Umuhoza na Gatemberezi Muzungu Paul ku mikoreshereze y’amafaranga , bose birinze kugira icyo babwira ikinyamakuru Gasabo. Mu gisubizo DAEF Umuhoza Aurélie,yatanze yatwohereje SMS :’’ [11:51, 1/27/2020] Capitone: Bjr, Ni gasabo
[11:54, 1/27/2020] Capitone: Bamwe mu bakristu baravuga ko, Hari inyandiko watanze mu nzego z,ubutabera ugaragaza ko, ntaho uhuriye n,ibivugwa muri raporo ya audit ya Matabaro yinyerezwa n,isasagurwa ryu mutungo wa Adepr?
[11:56, 1/27/2020] Capitone: Ese Koko hari nibura amafranga SG.Gatemberezi yaba akwaka akubwira ko agiye gukoresha mu bintu bitandukanye, ntakoreshwe ibyo muba mwemeranyijweho!?
[11:57, 1/27/2020] Capitone: Murakoze, dukeneye amakuru yanyu, thx.
[00:54, 1/28/2020] DAEF Adepr: Waramutse, nkuko ubizi akazi kose kagira umurongo w’imikorere washyizweho, kuwubahiriza aba ari inshingano za buuri wese ugakoramo. Ibyo rero nf
[00:58, 1/28/2020] Capitone: Ubwo se , bishatse kuvuga iki
[00:59, 1/28/2020] DAEF Adepr: Hariho umurongo uteganywa wo gukoreramo. Ni cyo bivuze. Murakoze’’
Bamwe mu bakiristu bakaba bavuga ko niba yarabikoze , byaba ari impitagihe .Bati niba ibyo twumva ari byo kuki atabikoze mbere cyangwa barasangiraga none abonye byamenyekanye , atangiye kujijisha ! .Ngo kuki abikoze nyuma ya raporo ya audit interne cyangwa Inteko rusange yegereje !?Benshi mu bakristu bakunze kunenga no kugaya ubuyobozi buyobowe na Rev.Karuranga , bwaranzwe no kwirukana bikabije abatavuga rumwe nabo bishingiye ku bitekerezo bitandukanye batumvikanaho.
Dariya ati:Uyu muyobozi ngo yagiye yirukana abashumba no kubahindurira imyanya ku buryo budasobanutse kubera inyungu yabonagamo ku giti cye, mbese ngo nta watinya kuvuga ko yakoraga gikongomani, Article 15.Mbese ngo yari yarabikozemo bizinesi kugeza ubwo bateshutse ku nshingano zabo bakarengera bagakuraho urwego rw’Inama y’ubutegetsi kandi batabifitiye ububasha, kuko rushyirwaho n’inteko rusange arinayo ifite ububasha bwo kubakuraho cyangwa kubamanura mu ntera.’ ’’Utungwa agatoki cyane cyane kuba virusi y’ibibazo byo muri ADEPR , ngo ni SG.Muzungu Gatemberezi.’’
Nyuma yaho, Karangwa John umuvugizi wungirije wa ADEPR aterewe muri yombi , ngo hagiye haba utunama rwihishwa rwo kumusimbura.Ibi ngo byajyana no gusesagura amafaranga y’itorero rya ADEPR.Ngo wasangaga kuri ADEPR, huzuye abantu benshi bigize intumwa cyangwa abavugizi ba leta kandi benshi ari abakomisiyoneri bishakira ifaranga.Bose bitwaje ko bavuga rikijyana ibukuru .Umwe akaza ngo leta ishaka uyu yagenda hakaza undi ngo icyama gishaka uyu,bityo bityo kandi ari nako ifaranga ryibarangura.Ndetse ngo hari n’amafaranga yigeze gusohoka yitirirwa ayo guhuza inzego za ADEPR na leta kandi aricyo umuvugizi ashinzwe.
Bamwe mu bakristu bati ko umuvugizi ashyirwaho kuvugira itorero no kurihagararira mu bintu byose , ayo mafaranga asohoka yitirirwa ayo gukora ubuvugizi bwa ADEPR ,ni nde uyasohora , ese baba bibagiwe inshingano zabo?Niba batabishoboye bakweguye hakiri kare!Gusoha amafranga ngo urahemba umuntu ugiye kuguhuza n’inzego za leta.
Bamwe mu bakristu batangaza ko raporo ya audit interne ya Matabaro imaze kujya hanze hari byinshi yahishyuye.Nibwo hari abakristu bavuze ko nubwo barwanyije Tom Rwagasana na Mutuyemariya bagafungwa , barenganye kuko byagaragaye ko bariye ibintu bike mu gihe kinini, kandi bagasangira n’abandi naho Gatemberezi na Aurelie bariye byinshi mu gihe gito, mbese ngo bo bari barigize nka ya nyamanza itora amamera .
Bati:’’ Gatemberezi koko ni Muzungu , izina niryo muntu, akinishije ADEPR ,Muzungu na rara!!!!!
Undi mukistu ati:’’Iyi komite ya Karuranga Efrem na Muzungu Gatemberezi irananiranye pe!! Nta juru tubona bakorera ,amafaranga barariye , kwirukana abakozi no gutanga imyanya mu bwiru. Hanyuma ku cyumweru bagafata za bibiliya zingana na mavalisi ngo bagiye gusenga.Muri ADEPR , hihishemo abapagani n’abandi bakorera Bayari tu, abo bose umuriro utazima urabategereje.Harya ngo ADEPR ngo basenga mu mwuka wera. Yewe nzaba mbarirwa ???.’’
Gatemberezi Muzungu yabwiye ikinyamakuru Gasabo ngo bazandike ibyo bashaka .Muzungu ati:’’Mwandike ibyo mushaka’’
Mu mwaka ushize mu kwezi kwa 11 / 2019 bamwe mu bayoboke b’Itorero rya Pantekote mu Rwanda, ADEPR, bandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), barusaba guhagarika riro Nyobozi y’iri torero, barimo Umuvugizi Rev. Karuranga Ephrem, Umuvugizi Wungirije Rev. Karangwa John, Umunyamabanga Mukuru Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul, Ushinzwe Imari n’Ubukungu, Umuhoza Aurélie na Pasiteri Ntaganda Jean Paul, Umujyanama mu by’Imari n’Ubukungu, kubera ibibazo biterwa n’imiyoborere mibi yayo bikomeje kwiyongera.
Iri tsinda ryabwiraga RGB ko, muri ADEPR hari ibibazo bine bituma biro nyobozi yeguzwa. Hari ukuba abagize Biro Nyobozi bakomeje gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha aho baha imyanya bamwe abandi bakayibima kandi bose bangana ndetse bamwe bakabagenera imishahara y’imirimo badakora nka Clarisse wirwa kuri biro bahinduriye imirimo.
Ubwo Kamarampa ni gutegereza inteko rusange .
Source: gasabo.net
hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh mbega igisambo rutura ngo ni Gaki? nyine bagombaga kwivuna uwarubabangamiye hanyuma bakaya rwaniramo nawe ndebera kweri ariko mwembw muzi uyu gatindi gatemberezi yaba ya rabatijwe koko? muzambarize mumenyeneza ahoyabatirijwe icyonzicyo nuko atazi umubatizo wa Yesu naho EXfre we ngo ni karuranga we yamenyereye kwiba doreko no muri jenocide yari uwo ntavuze nindese yahishe kowumva yaru muyobozi? ntibapfuye areba nawe ahubwo azatwereke aho yabashize . ngo gusengere mboneko ibyo biroroshye rwose kuko barabanye muribyinshi kumusengera sibyo byamunanira ? gusa abakristo twamenye ukuri kwababayobozi bose ese nka DEF aririrwa ajya munzego kuregaguzwa iyo abitangira kera yarikuba iki none abonye nawe bizamugaruka ati ndabarega da! sawa nimukomeze Mwese uwo mwagambaniye mubazabona ibizabakurikirana mugihe gito cyane.
Ahaa Gusa Hakwiye Gushishoza Kuko Hazajya Haba Nababirenganiramo Kuko Sinumva Uburyo Umuntu Akora Raporo Ikajya Ahantu Idasingweho Nabagize Imama Nyobozi Ikemerwa Murwego Rwokwirinda Kuba Barenganya Abantu Reta Ijye Ibanza Ikore Ubushishozi
Babeshyeye Usabwimana Samweli None Ndabona Umuvumo Ubakurikiranyeda Muzamusabe Imbabazi