
Imikino ya Handball y’umunsi mukuru w’Intwari izongera kubera mu Karere ka Gicumbi tariki ya 1 kugeza 2 Gashyantare 2020.
Utabarutse Théogène Perezida w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) aratangaza ko kwitabira iri rushanwa ry’umunsi w’Intwari ari Ubuntu.
Ubwo habaga Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handballl mu Rwanda, Utabarutse yatangarije ikinyamakuru impamba.com iyi mikino y’umunsi w’Intwari izasorezwa ku Mulindi w’Intwari kuko n’imikino izaba mu rwego rwo guha agaciro intwari zitangiye Igihugu.
Amatsinda agize iyi mikino y’umunsi w’Intwari
Abagabo
Itsinda A
Police, ADEGI, UR Remera, UR-Rusizi
Itsinda B
APR, UR-Nyagatare, UR-Rukara na UR-Nyarugenge.
Itsinda C
Gicumbi, UR-Huye, UR-Rwamagana na Blue Tigers
Itsinda D
ES Kigoma, Nyakabanda, UR-Gikondo na IPRC Karongi
Abagore
Itsinda A
Kiziguro, ES Karuganda, St Vincent Muhoza na UR-Nyarugenge
Itsinda B
TTC de la salle, UR-Huye, IPRC Karongi na UR-Remera
Itsinda C
U R-Rukara, FALCON HT, St Famille Nyamasheke na Three Stars.
Imikino ibimburira indi izatangira saa tatu (9h00)
Abagabo
Police na UR- Rusizi
APR na UR-Nyarugenge
Gicumbi na Blue Tigers
ES Kigoma na IPRC Karongi.

Abagore
Kiziguro na UR-Nyarugenge
TTC de la salle na UR Remera
UR-Rukara na Three Stars.

Ikipe ya Kiziguro niyo yatwaye igikombe cy’umunsi mukuru w’Intwari cya 2019 naho mu bagabo gitwarwa na Police Handball Club.
