
Sibonama Jean Bosco umuvuzi mu ivuriro rya gakondo riri i Nyabugogo ryitwa “African Cultural Medicine”, aremeza ko ingeso yo kwikinisha itari mu bantu badasenga gusa, agashimangira ko ahantu hose hateranira abantu benshi nko mu nsengero no mu mashuri ko hagomba gutangirwa inyigisho zigaragaza ububi bwo kwikinisha.
Muganga Sibonama mu gushimangira ko na bamwe mu bakristu bagira ingeso yo kwikinisha yagize ati “kwikinisha ntabwo ari iby’abantu badasenga gusa n’abakristu barabikora, duhura nabo umunsi ku wundi baje kwivuza rero kuba wenda mbishyize ahagaragara ni ukugira ngo icyo kintu gicike, iyo indwara ihishwe aho kugira ngo icike ikomeza kumara abantu iyo hatabaye kuyigaragaza n’aho iherereye”.
Sibomana avuga ko guhera mu mashuri yisumbuye kugera muri za kaminuza, iyo ngeso yo kwikinisha irimo kandi ikaba ifite ingaruka ku buzima bw’umuntu nko ku bwonko bwe, kutabyara no kubura ubushake mu gutera akabariro.
Iyi ngeso avuga ko ifite ingaruka muri iki gihe aho abantu basigaye babana hashira igihe gito bagahita batandukana, ati “bifitanye isano no kwikinisha iyo inshingano zimaze kumunanira nibwo havuka ya makimbirane no gushwana bikavamo na ya “Divorce”.

Asanga igikenewe ari uko urubyiruko rwaganirizwa, ariko n’abafite ingeso yo kwikinisha bakayicikaho kuko ifite ingaruka aho abagabo barware “Prostate” naho ku bagore bikangiza imyanya ndangagitsina.
Kuko iyi ngeso itari mu Rwanda gusa Sibomana avuga ko OMS na Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) bikwiye guhagurukira iki kibazo kuko kidakorerwa ubuvugizi uko bikwiriye.
Sibonama Jean Bosco, umuvuzi akaba n’umuhanzi ufite n’indirimbo ivuga ku bibazo biri mu bashakanye, arashimangira ko kwikinisha bivurwa bigakira, ariko ikiruta byose ni ugukurikiza inama uwokamwe n’iyo ngeso agirwa.

