
Abagore bibumbiye mu makoperative y’abadozi mu Karere ka Rwamagana bahawe imashini na Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda zo kudoda zigezweho zikoresha umuriro, ariko abazihawe bavuga ko nta bumenyi bafite bwo kuzikoresha, bagasaba ko bahabwa amahugurwa.
Nyuma y’uko Amabasaderi w’Ubushimwa mu Rwanda yasuye Akarere ka Rwamagana akishimira ibipimo akarere kagezeho mu kugabanya ubukene mu baturage,ambasade y’Ubushinwa yiyemeje kugira uruhare mu gufasha abatuye mu Karere ka Rwamagana mu bikorwa byo kwiteza imbera hibandwa ku makoperative aciriritse .
Amakoperative y’abadozi 3 yahawe imashini zigezweho zikoresha umuriro abazihawe bavuga ko bamenyereye gukoresha imashini zidoda banyonga bakaba bakeneye amahugurwa kugira ngo izo mashini zitazabapfira ubusa.
Murekatete umwe mu bagore bemeza ko babonye amahugurwa yo gukoresha izo mashini byabagirira akamaro cyane kuko batamenyereye kuzikoresha
Agira ati “ubusanzwe dukoresha imashini zisanzwe bakoresha banyonga tukaba tutamenyereye gukoresha ziriziya zikoresha umuriro kuko nta mahugurwa twahawe kuko tutabonye amahugurwa zizadupfira ubusa tukazibika kandi twakazikoresheje zikadufasha kwiteza imbere kurusha uko twari tubayeho dukoresha izo dusanganwe .“
Uwimana ni umwe mu babarizwa muri koperative yahawe imashini nawe avuga ko badahawe amahugurwa imashini bahawe zakangirika ntizibageze kubyo bari bazitegerejeho .
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjabu yavuze ko abo badozi bazafashwa kubona amahugururwa
Agira ati “ dusanzwe dufite koperative ikorera mu gakiriro ka Rwamagana tuzayifashisha mu kubahugura ariko nta Ambasade y’abashinwa yatwemereye kuzabahugura.