Huye:Urukiko rwategetse ko Musabuwera n’abahungu be bafungwa by’agateganyo

Icyapa kiranga aho Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ruri

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Mutarama 2020 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwasomye umwanzuro w’ifungwa n’ifungurwa  rutegeka ko Musabuwera Madeleine n’abahungu be babiri ari bo Kayihura Cassien na Ngarambe Gerard bo mu Murenge wa Kibirizi Akarere ka Nyanza bakurikiranwa  bafunzwe kubera ko ibyo bakekwaho bigize icyaha hatitawe mu kureba ngo imibiri yakuwe mu musarane ni ingahe.

Abagomba gukurikiranwa bafunzwe,  barakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abana babiri bo mu muryango wa Disi Didace bahungiye mu rugo rwabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 bikarangira bishwe bakajugunywa mu musarane nyuma ugakomeza gukoreshwa kugeza nyuma amakuru atanzwe n’umukobwa wabo witwa Musabyemariya Aloysie.

Uyu mwanzuro wasomwe nyuma y’aho ubushinjacyaha bwari bwajuririye icyemezo  cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza cyo kurekura Musabuwera Madeleine n’Umuhungu we Kayihura Cassien ngo bajye baburana bidegembya kandi bakekwaho kugira  uruhare mu rupfu rw’abana babiri ba Disi Didace n’abandi babiri bakuwe mu musarane wabo ariko bo imiryango baturukamo ikaba itaramenyekana.

Icyemezo cy’urukiko kigira kiti “

Rwemeje ko ubujurire bw’ubushinjacyaha bufite ishingiro, rwemeje ko nta kigomba gusuzumwa ku bireba Mutabaruka Ngorofani.

Rutegetse ko Musabuwera Madeleine n’abahungu be Kayihura Cassien, Ngarambe Gerard bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi kumwe mu gihe ipererereza rikorwa

Rutegetse ko nta gihindutse ku cyemezo gifunga Mutabaruka Ngorofani cyafashwe n’urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana ku wa 13/12/2019 mu rubanza RDP 0176/2019 mu rubanza RDP 0176/2019/TB/BSA.

Umucamanza yasobanuye ko impamvu nta cyo urukiko ruvuga ku rubanza rwa Mutabaruka Ngorofani ari uko rutabonye ikirego cye cyo kujurira.

Bivugwa ko Mutabaruka Ngorofani ari umwe mu bashinjije Gitifu Habineza Jean Baptiste gutanga amakuru y’ibinyoma , birangira ageretsweho icyaha cyo kugira uruhare mu Jenoside ahita afungwa, mu gihe abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Kibirizi babwiye ikinyamakuru impamba.com ko Ngorofani yafunzwe azira ko yemeje ko yiboneye n’amaso ye ko mu musarane wa Musabuwera Madeleine hakuwemo imibiri ine, uko kunyuranya na Gitifu wavuze ko bakuyemo umubiri umwe ngo niko kwatumye ahita afungwa kugira ngo Gitifu na Daso berekane ko bakoze akazi.

Uru rubanza rwasomwe nyuma ya saa cyenda z’amanywa zo kuri uyu wa 7 Mutarama 2020, mu gihe saa tatu habaye urundi rubanza rufitanye isano n’uru rurimo Habineza Jean Baptiste wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi na Daso witwa Niyonteze Emmanuel baregwa gutanga amakuru y’ibinyoma ku mibiri y’abishwe muri Jenoside yakuwe mu musarane wa Musabuwera Madeleine, aho urukiko rwa Busasamana rwabahamagaje nk’abatangabuhamya bagezeyo bavuga ko umubiri wakuwe mu musarane ari umwe kandi abari aho baratangarijwe ko imibiri yakuwemo ari ine.

Habineza Jean Baptiste wahoze ari Gitifu w’Umurenge wa Kibirizi ariko nyuma yo kugaragara ko abaturage batakimwiyumvamo kubera amakuru yatanze y’ibinyoma ku mibiri yakuwe mu musarane ubu yamaze kwimurwa muri uwo Murenge ubu ni Umuyobozi w’Umurenge wa Mukingo, mbere yari yafunzwe nyuma aza kurekurwa nyuma yo gutanga ingwate no kubona umwishingizi, ariko uwo mwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana Ubushinjacyaha bwaje kuwujuririra ari yo mpamvu kuri uyu wa Kabiri yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa.

Umushinjacyaha yasabiye Gitifu Habineza Jean Baptiste na Niyonteze Emmanuel gukurikiranwa bafunzwe ku mpamvu z’umutekano w’abarikotse Jenoside bo mu Murenge wa Kibirizi bamushinja ko amakuru yatanze mu rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana ari ibinyoma kuko imibiri yakuwe mu musarane wa Musabuwera Madeleine ari ine atari umwe nk’uko bari babivuze ndetse n’inzobere zaje gupima iyo mibiri zemeje ko atari umubiri umwe.

Mu kuburana Gitifu Habineza Jean Baptiste yahakanye ibyo aregwa anavuga ko nta bumenyi afite mu kumenya imibiri y’abantu, ari yo mpamvu yavuze ko ari umubiri umwe bakuye mu musarane.

Tariki ya 19 Ukuboza 2019 ikinyamakuru impamba.com cyageze mu Murenge wa Kibirizi mu Kagali ka Mbuye mu Karere ka Nyanza abaturage bose bavuganye n’umunyamakuru bamutangarije ko biboneye n’amaso yabo uburyo mu musarane wa Musabuwera Madeleine hakuwemo imibiri ine buri umwe uhambiriwe ukwawo ndetse havamo n’imbunda, nyuma batungurwa no kumva  Gitifu Habineza mu rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana ahinduye imvugo avuga ijambo rinyuranye n’imbwirwaruhame yavuze mbere, abwira urukiko ko muri uwo musarane havuyemo umubiri umwe, umucamanza agendera ku buhamya bwe ahita arekura  Musabuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien.

Ingoro y’Utabera ya Huye

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kibirizi bavuganye n’ikinyamakuru impamba.com bavuze ko bishimiye umwanzuro w’Urukiko rwisumbuye rwa Huye wo gusaba ko Musabuwera Madeleine n’abahungu be bakurikiranwa bafunzwe, basaba ko no mu gusoma urubanza rw’ifungwa n’ifungurwa rya Gitifu Habineza Jean Baptiste na Daso Niyonteze Emmanuel ubuhamya bwabo nabwo bugomba kuzahabwa agaciro bagakurikiranwa bafunzwe kuko bidakozwe gutyo bafite ubushobozi bwo guhisha ibimenyetso nk’abantu bari mu buyobozi.

Umushinjacyaha mu rukiko Rwisumbuye rwa Huye yavuze ko Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwirengagije ubuhamya bw’abantu benshi bashinja abakekwa ari nay o mpamvu barekuwe bagakomeza kwidegembya.

Nyanza: Abacamanza barekuye abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, Gitifu wa Kibirizi arashinjwa guhisha imibiri, haribazwa niba ari ruswa yabiteye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up