Miliyoni zisaga 24 zaburiwe irengero mu Ishyirahamwe rya “Table Tennis mu Rwanda”, Birungi Jean Bosco yanze kugira icyo atangaza yitwaje ko akomeye

Birungi Jean Bosco niwe muyobozi wavuzweho gukora nabi muri Federasiyo ya Table Tennis ariko kubera imbaraga afite mu gihugu byatumye yongera gutorwa

Birungi Jean Bosco Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis ikinirwa ku meza (Rwanda Table Tennis Federation) abereye Perezida  riravugwaho kunyereza umutungo wa miliyoni zirenga 24 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gucukumbura iyi nkuru abanyamakuru bayikurikiranye mu gihe cy’amezi agera muri atatu, bashatse kumva icyo Birungi Jean Bosco abivugaho yanga kugira icyo atangaza ahubwo akumva ko abandi ari bo basubiza kandi ibaruwa abanyamakuru bafitiye kopi ari we yandikiwe kugira ngo asobanure aho ayo mafaranga yagiye.

Inshamake y’ibikubiye mu nkuru

-Birungi Jean Bosco yabaye Perezida w’Ishyirahamwe rya Table Tennis asimbuye Semigabo Eugène, mu gihe Komite ye yavugaga ko ije guteza imbere umukino wa Table Tennis, ahubwo yakoze nabi kurusha izayibanjirije.

-Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Table Tennis mu Rwanda buravugwaho kunyereza amafaranga agera kuri 24,160,696 FRS.

-Ayo mafaranga bivugwa ko yanyerejwe na bamwe mu bagize Komite Nyobozi iyobowe na Birungi Jean Bosco, bityo kuko Visi Perezida we witwa Bihoyiki Jean Baptiste atigeze ashyigikira iyo mikoreshereze mibi y’umutungo bituma asezera ndetse agaragaza n’impamvu zose zatumye asezera.

-Raporo y’umutungo wanyerejwe yakozwe n’Umubitsi wa “Federation” ari we Mukamuhizi Fontaine afatanyije na Bihoyiki Jean Baptiste wari Visi Perezida

-Guhera mu Gushyingo 2019 kugeza mu Kuboza 2019 abanyamakuru bashatse kugira ibyo babaza Birungi Jean Bosco kuri iyi mikoreshereze mibi y’Umutungo ariko akomeza gutinda kugira icyo atangaza mu rwego rwo kwirinda ko inkuru yaburizamo umugambi yari afite wo kongera kwiyamamariza kuyobora manda ya kabiri.

-Birungi Jean Bosco tariki ya 20 Ukuboza 2019 yongeye kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe rya “Table Tennis mu Rwanda” birangira atsinze amatora kuko yari amaze kwigizayo abashoboraga kumubangamira ndetse amaze no kongera kwiyegereza umubitsi wakoze raporo igaragaza ko mu gihe yari mu kiruhuko cy’ababyeyi (Congé de maternité) habaye ikoreshwa nabi ry’umutungo, ndetse amakipe menshi yamutoye ni adafite ibyangombwa by’ubuzimagatozi kandi bitemewe mu mategeko agenga amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda.

-Abanyamuryango b’Ishyirahamwe rya Table Tennis mu Rwanda ntibigeze basomerwa ibaruwa Visi Perezida Bihoyiki Jean Baptiste yanditse asezera kuko byashoboraga gutuma Birungi Jean Bosco atakarizwa icyizere ntatorwe.

Ibaruwa umunyamakuru afitiye kopi

Ikinyamakuru impamba.com na umusingi.org mu bucukumbuzi cyakoze ku mikoreshereze mibi y’umutungo mu Ishyirahamwe rya “Table Tennis mu Rwanda” (Rwanda Table Tennis Federation) byagaragaye ko Mukamuhizi Fontaine Umubitsi w’iri Shyirahamwe tariki ya 5 Mata 2019 yandikiye Birungi Jean Bosco Perezida w’Ishyirahamwe rya “Table Tennis mu Rwanda” agaragaza ikibazo cy’amafaranga yaburiwe irengero, ayandika nyuma yo kubyumvikanaho mu nama yabaye tariki tariki ya 9 Werurwe 2019.

Amwe mu magambo yanditse muri iyo baruwa ndende inagaragaza uburyo hari amafaranga yinjiye kuri Konti y’iri Shyirahamwe iri muri Banki ya Kigali (BK) harimo Konti y’Amadolari n’ijyaho amafaranga y’u Rwanda, ayo magambo agira ati “Bwana Perezida bigaragara ko  habaye imikoreshereze mibi cyane y’umutungo wa Federation”.

Muri iyo baruwa (abanyamakuru bafitiye kopi) bigaragara ko amafaranga angana na miliyoni makumyabiri n’enye, ibihumbi ijana na mirongo itandatu  na magana atandatu mirongo icyenda  n’atandatu y’u Rwanda (24,160,696Frs) yaburiwe irengero cyangwa yakoreshejwe mu buryo budasobanutse.

Muri aya mafaranga hari 9,341,975 Frs yavuye kuri Konti ya Federation, nyamara ntihaboneka igikorwa na kimwe yakoze.

Amafaranga y’u Rwanda agera kuri 476,000 nta cyo ayo mafaranga yakoze cyangwa hakaba hari abandi bateye inkunga igikorwa yari ateganyirijwe.

Miliyoni cumi n’enye ibihumbi magana atatu mirongo ine na bibiri magana arindwi makumyabiri na rimwe (14,342,721) zituruka ku nyemezabwishyu (facture) cyangwa inyemezabuguzi zidahari cyangwa zidasobanutse.

Mukamuhizi Fontaine Umubibitsi w’Ishyirahamwe rya Table Tennis mu Rwanda yasabye iyo raporo y’uburyo ayo mafaranga yakoreshejwe mbere y’uko asubira mu kazi kuko yirindaga ko yazabazwa uburiganya bwakozwe adahari.

Visi Perezida wa Birungi Jean Bosco yasobanuye impamvu yasezeye

Tariki ya 15 Ugushyingo 2019 ni bwo Bihoyiki Jean Baptiste yanditse ibaruwa asezera ku mwanya wa Visi Perezida atanga n’ingingo zimwe na zimwe yashingiye mu gusezera:

”Nyuma y’uko wivugiye mu nama ko amategeko nta cyo uyitayeho ahubwo ureba igikorwa n’ikizavamo kandi njye ngusaba ko dukora dushingiye ku mategeko kugira ngo hirindwe akajagari ukabyanga,

-Kuba kandi kutagendera ku mategeko byarateye akajagari gatuma haba ikoreshwa nabi ry’umutungo byatumye na n’ubu tutumvikana uko miliyoni (24,160,696 Frs) zakoreshejwe akaba ari nayo mpamvu ababigizemo uruhare bumva Visi Perezida ubikurikirana ataba iruhande rwabo nk’uko byagaragajwe na na raporo y’ikoreshwa ry’umutungo ryo kuva 02/02/2017 kugera 06/02/2019 kandi ugasanga bagenzi banjye ntacyo bibabwiye,

-Nyuma yo kwandika ibaruwa zitandukanye  nsaba Perezida ko twashyiraho amategeko y’umwihariko (internal rules and regulations), nk’uko biteganywa n’ingingo ya 24 ya stati tugenderaho nka RTTF, no gukemura ibindi bibazo namwerekaga akabyanga, nshyikirije ikibazo akanama nkemurampaka gateganywa n’amategeko shingiro nyamara ntabwo kateranye ahubwo kateraniye mu nama iyobowe na Perezida bagombaga gushyikiriza raporo, ntungurwa no kubona ikibazo gishyikirizwa Perezida ngo gikemukire mu nama ayoboye kandi ari we uregwa,

-Nyuma y’uko Perezida azanye abantu ashyira muri RTTF (Ishyirahamwe rya Table Tennis mu Rwanda) ngo bamufashe kuburizamo Visi Perezida mu byo amurega kandi nta byangombwa bujuje kandi akabikora nkana nk’uko bizwi neza ko Club cyangwa ikipe ibe umunyamuryango ari uko iba ifite icyangombwa gitangwa na “RGB”.

Birungi Jean Bosco yanze kugira icyo atangaza ku bimuvugwaho yirengagiza ko gutanga amakuru ari itegeko

Tariki ya 12 Ugushyingo 2019 nibwo umunyamakuru akoresheje “Whattsapp” yandikiye Birungi Jean Bosco amubaza ku makuru amuvugwaho ajyanye n’imikoreshereze mibi y’umutungo ariko ntiyigeze asubiza kuko icyo gihe yari mu mahanga, nyuma y’aho agarukiye mu Rwanda nabwo umunyamakuru yaje kumuhamagara yanga gufata telefone nyuma yohererejwe ubutumwa bugufi (SMS) asubiza ko umunyamakuru ko ayo makuru yayabaza Bahati Innocent ari we Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya “Table Tennis mu Rwanda”, ariko nawe ntiyagize icyo asubiza kuri ayo makuru kuko ibaruwa atari we yari yandikiwe.

Tariki ya 27 Ukuboza 2019 umunyamakuru yongeye kwandikira Birungi amusaba ko yagira icyo amutangariza ku makuru amuvugwaho, asubiza ko mu Nteko Rusange yabaye tariki ya 20 Ukuboza 2019 abanyamakuru ntawari uhejwe ko  umunyamakuru yagombaga kuza akabaza amakuru yifuza.

Birungi yakomeje asaba umunyamakuru gutegereza guhura na Komite nshya muri Mutarama 2020.

Aho amafaranga Ubuyobozi bwa Birungi Jean Bosco bwanyereje yaturutse

Amakuru agera ku kinyamakuru impamba.com avuga ko ayo mafaranga yarigitishijwe, harimo ayatanzwe n’abaterankunga batandukanye ndetse hakabamo n’ayatanzwe na bamwe mu banyamuryango b’Ishyirahamwe rya Table Tennis. Bamwe mu baterankunga b’Ishyirahamwe rya Table Tennis bazwi cyane mu Rwanda ni Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike (CNOSR) na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda.

Birungi ashobora kuba yitwaza imirimo yakoze mu Rwanda akirinda gutanga amakuru

Nyuma y’uko Birungi Jean Bosco yanze kuvugisha abanyamakuru ahubwo akifuza ko abandi ari bo bamuvugira ku ibaruwa yandikiwe, byatumye abanyamakuru bibaza impamvu ahunga inshingano ze akirengagiza n’itegeko ryo gutanga amakuru.

Amwe mu makuru abanyamakuru bashoboye kumenya ni uko uyu Birungi yigeze kuba Umuyobozi w’Uruganda Inyange, ubu akaba ari mu Nama y’Ubutegetsi ya KCB akaba afite n’indi myanya ikomeye mu gihugu ku buryo atifuza kugira icyo avuga kuri ayo makuru amuvugaho ibintu bibi kandi ari mu bantu bakomeye mu gihugu kubera inshingano zitandukanye yagiye ahabwa.

Indi ngeso Birungi  Jean Bosco yavuzweho mu gucukumbura iyi nkuru ni uko mu binyamakuru byandika mu Rwanda abanyamakuru ajya aha amakuru agamije kwivuga ibigwi ko ateza imbere umukino wa Table Tennis mu Rwanda mu gihe ubuyobozi bwe ari bwo bwavuzweho kunyereza umutungo by’indengakamere, ari ibinyamakuru bitarenze bibiri gusa na bwo biri mu bikunze guhabwa amasoko yo kwamamaza ibigo bya Leta  na bimwe mu by’abikorerera na byo bikomeye mu gihugu.

BIRUNGI JEAN BOSCO YAJE KWIYAMAMARIZA MANDA YA KABIRI YIZEYE KO AGOMBA GUTSINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *