
- Sibomana Jean Bosco uzwi ku izina rya Dr Scientific
Sibomana Jean Bosco umaze kwamamara ku izina rya Dr Scientific yashyize ahagaragara indirimbo yise “Birashyuha” mu rwego rwo gushimira abakunzi be no kwishimira ibyo yagezeho muri uyu mwaka wa 2019.
Dr Scientific ubarizwa mu itsinda ry’abahanzi ryitwa “The Legends” aratangaza ko mu guhimba indirimbo yise “Birashyuha” intego ye kwari ukwifuriza Abanyarwanda Noheli nziza ndetse n’umwaka mushya muhire wa 2020.

Sibomana avuga ko indirimbo ye kuyita “Birashyuha” yabitewe n’uko ubu kugira ngo umuntu atere imbere bisaba gukora yihuta, ikindi ubutumwa burimo yabugeneye urubyiruko.
Sibomana Jean Bosco mu buzima busanzwe ni umuvuzi wa gakondo ukorera i Nyabugogo, amafaranga akura mu kuvura abaturage niyo ahitamo no gushora mu gukora ibihangano kuko no mu muziki umuntu ashobora kumva impanuro ikamuyobora inzira imuganisha ku iterambere.
Indirimbo za Sibomana zikangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge, gukunda umurimo, kugaragaza ibyiza bitatse u Rwanda n’izivuga ku rukundo.