Kayonza : Amatsinda y’abagore batishoboye amaze kwizigamira amafaranga agera miliyoni 250

Bamwe mu bagore b’i Kayonza bamuritse ibyo bagezeho

Abaturage batuye mu mirenge 4 yo mu Karere ka Kayonza bibumbiye mu matsinda 416 yatangijwe n’umuryango Nyafurika w’ivugabutumwa A.E.E ishami rya Rwamagana   bamaze kwizigamira amafaranga asaga miliyoni 250 baratangiriye ku giceri cy’amafaranga ijana.

Abaturage barenga ibihumbi 11 bafashijwe kwibumbira mu matsinda  yo kwizigamira ndetse bakoreramo ibikorwa bigamije kubafasha kwiteza imbere birimo ubuhinzi ,ubworozi ndetse n’ubukorikori .

Abaturage bo mu mirenge ya Mukarange,Nyamirama,Mwiri na  Ruramira bavuga ko bishimira iterambere bamaze kugezwaho n’umuryango Nyafurika w’ivugabutumwa A.E.E bitewe n’amahugurwa bahawe bakibumbira mu matsinda yabafashije gukorera hamwe bagatuma babasha kwiteza imbere bakizigamira amafaranga asaga miriyoni 250 z’amafaranga y’u Rwnda.

Mukamanzi Riziki  ni umwe mubagore wemeza ko amatsinda yo kwiteza imbere bafashijwemo na AEE yahinduye imibereho y’abagore batishoboye .

Agira ati “ amatsinda yo kwiteza imbere twebwe nk’abagore tutari twishoboye  twayigiyemo byinshi harimo kumenya kubana neza n’abandi no kumenya uburyo bakemura ibibazo biterwa n’amakimbimbirane yo mu rugo ,kandi twahuguwe ibijyanye n’iterambere ndetse twasanze kuzigama bishoboka ko wahera ku mafaranga ijana ukaba wanatera imbere ,nk’abagore twabonye amahirwe yo guhugurwa ibintu bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse tukanigishwa n’iyobokaamana ,aho tugeze harashimishije cyane kuburyo tubasha kwikemurira ibibazo by’imibereho nko kwigurira ubwisungane mu kwivuza ndetse tukanakora imirimo yo kwiteza imbere kubera AEE yatwigishije kwizigamira mu matsinda yacu nta mu mugore uturimo uburara ushobora kurwaza umwana indwara ziterwa n’imirire mibi  kandi tukanizigamira. “

Musabyimana  avuga ko bigishijwe gukorera hamwe bakaba bafite umushinga w’ubuhinzi ubafasha kwihaza mu biribwa no kubona amafaranga yo gutunga imiryango yabo .

Umuhuzabikorwa w’umushinga ushinzwe amatsinda yo kwiteza imbere Rugaju Diogene avuga ko abaturage bafashwa kwishyira hamwe bagatangira ibikorwa byo kwiteza imbere bishatsemo ubushobozi.

Agira ati “Abaturage tubafasha kwishyira hamwe tukabubakira ubushobozi mu buryo bwo kubahugura ku mibanire  mu bijyanye n’ubukungu no mu miyoborere nyuma bakishakamo ubushobozi bizigama amafaranga make bashingiraho bajya mu bikorwa byo kubateza imbere tukanabahuza n’ibindi bigo birimo n’abaterankunga twe nk’umuryango Nyafurika w’ivugabutumwa dukora ibyo bikorwa kugira ngo tuvuge ubutumwa buri mu ngiro kuko ntiwabwira ubutumwa bwiza ububwira umuntu ushonje . “

Hope Munganyinka umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere avuga ko bishimira ko abaturage bibumbiye mu matsinda bamaze kwizigamira amafaranga agera kuri miriyoni 250.

Agira ati :”turashimira umushinga wa AEE kuko mu myaka 8 ikorera mu karere ka Kayonza bamaze kwizigama amafaranga miriyoni 250 kandi barahereye ku mafaranga ijana bizigamaga ,abayobozi b’amatsinda babihagazemo neza kuko iyo umuntu azanye igitekerezo cyo guteza imbere abaturage bakabyitabira bigaragaza ko bayobowe neza ,umuntu yatekereza ko igiceri cy’amafaranga ijana ntacyo cyamara ariko ubu agitangiriyeho bamaze kugera kuri miriyoni ebyiri n’igice ,ubu turasba abari mu matsinda kujya mu buryo bwo kwizigamira by’igihe kirekire muri gahunda ya Ejo Heza ,”

Mu myaka 8 ishize umuryango Nyafurika w’ivugabutumwa utangije ibikorwa by’amatsinda yo kwiteza imbere mu karere ka Kayonza  abaturage  barenga ibihumbi 11 bibumbiye mu matsinda yo kwiteza imbere bamaze kwizigamira miriyoni 250 .

Umuryango Nyafurika w’ivugabutumwa AEE Rwanda mu karere ka Kayonza ukorayo ibikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage harimo no kugeza amazi meza ku baturage kuwa  23 Ukuboza hatashywe ivomero rusange bubakiye abatuye mu Murenge wa Nyamirama.

Berekanye bimwe mu bikorwa byabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up