
Abatuye mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana barasaba ko gahunda yitwa “Uburere budahutaza” yatangijwe n’itorero rya EPR binyujijwe mu mushinga waryo ugamije gufasha abana yagezwa kuri bose.
Mukeshimana umwe mubavuga ko abagore aribo baharirwa inshingano zo kurera abana bonyine abagabo bakihunza izo nshingano avuga ko inyigisho bahawe zikwiye kugera ku bagabo n’abagore mu mirenge yose .
Habimana Jean Pierre ni umwe mu bagabo bahawe amahugurwa n’umuryango ufasha abana w’itorero rya E.P.R avuga ko abagabo bagenzi be bakeneye gukangurirwa gufasha abagore kurera abana babo .
Agira ati “ ntabwo nari nsobanukiwe nuko ngomba gufasha umugore ariko maze kwigishwa gufasha umugore kurera abana nasanze abagabo dutererana abagore kandi iyo umugabo n’umugore badafatanyije kurera abana bikurura amakimbirane mu rugo kuko hari igihe imyitwarire mibi y’abana yitirirwa ababyeyi b’abagore ugasanga twebwe twigira mu kabari igiye tuvuye mu kazi aho kwegera abana ngo tubafasha tubaha uburere .”
Mutoni Jeanne umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana avuga ko bazifashisha umugoroba w’ababyeyi ndetse na gahunda yatangiwe n’itorero rya E.PR bagakangurira abagabo kumva uruhare rwabo mu gutanga uburere budahutaza.
Agira ati “ Umugoroba w’ababyeyi uba muri mudugudu tuzawifashisha kugirango dukangurire abagabo kumva uruhare rwabo mu guha abana uburere bafatanyije n’ababyeyi b’abagore ikindi muri uri uyu murenge wa Gahengeri hari gahunda yatangiwe n’abafatanyabikorwa ba E.PR nayo tuyibona nk’igisubizo tukaba twarabasabye ko bayigeza mu karere kose ko inyingisho baha ababyeyi ari abagabo n’abagore kugira ngo bumve bafatanyije inshingano zo kurera. “
Itorero rya EPR ryahuguye imiryango 17 ku burere budahutaza ndetse ryubakira abaturage bo mu kagari ka Rweri irerero rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miriyoni 20 .

