Hasojwe umwiherero wo kureba abanyeshuri bafite impano muri siporo

Abana bakina Basketball

Mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba niho hasorejwe umwiherero wo kureba abana bafite impano mu mikino itandukanye kurusha abandi (Talent detection) witabiriwe n’abana bari munsi y’imyaka 15 basoje amashuri abanza.

Uyu mwiherero wo ku rwego rw’Igihugu  wasojwe mu mpera z’icyumweru witabirwa n’abana bakina: Umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball na Handball aho batoranyijwe n’abasanzwe bashinzwe tekiniki mu mashyirahamwe atandukanye y’imikino.

Uwase Mirelle, umwana w’umukobwa wiga muri Kiramuruzi Mordern School mu mwaka wa gatandatu, ashima iminsi itatu bamaze batozwa ndetse banaganirizwa uko bagomba kwitwara muri bagenzi babo.

Moïse Mutokambali umutoza ushinzwe kuzamura impano z’abana muri Basketball asanga iki gikorwa ari cyiza kuko kizatuma abana bazamuka bakunda uyu mukino.

Padiri Gatete Innocent uyobora Ishyirahamwe ry’imikino y’abanyeshuri mu Rwanda aganiriza abakinnyi imbere y’abatekinisiye batandukanye

Rurangirwa Aroni ushinzwe Tekinike mu ishyirahamwe ry’imikino mu mashuli no mu Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) akaba ari nawe wakurikiranaga uyu mwiherero yagize ati “Icyiza kiri muri uyu mwiherero ni ubufatanye n’amashyirahamwe atandukanye aho batangiye bajonjora abana baje hano mu mwiherero ni abashinzwe Tekinike basanzwe bakora izo nshingano mu mashyirahamwe yabo, hanyuma banabakurikirana hano kugira ngo bahitemo abana bose bashoboye kugira ngo bazashyirwe mu bigo by’amashuli hamwe bahabwe abatoza babakurikirana”.

Uyu mwiherero w’abanyeshuri biga amashuli abanza wakurikiwe n’umwiherero w’abarangije umwaka wa gatatu w’amashuli yisumbuye wo uzamara iminsi itanu kuko watangiye kuri uyu wa kabiri ukazasozwa ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up