Ngoma: Abasaza batangije uburyo bwo gukemura amakimbirane yugarije umuryango Nyarwanda

Abaturage ba Sake mu busabane n’abakuze bo mu Murenge wa Sake

Abasaza batuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, mu Kagari ka Gafunzo  mu Murenge wa Sake barasaba  ko gahunda batangije yiswe “Wirusenya turahari’” yashyirwa muri gahunda za Leta kandi abasaza bagahabwa umwanya bakagira uruhare mu kunga abashakanye bafitanye amakimbirane .

Mu mudugudu wa Nyagasozi niho abakecuru n’abasaza bahatuye  batangiriye gahunda yiswe “Wirusenya turahari”hagamijwe gukemura ibibazo by’amakimbirane mu miryango kubera ibibazo bibangamiye umuryango .

Abasaza  bemeza ko gahunda ya Wirusenya mu myaka ibiri igiye kumara hari ibibazo by’imiryango yari ifitanye amakimbirane baganiriye barabunga iyo miryango ikaba ibanye neza .

Kayonde Gerard ni umwe mu baturage bavuga ko iyo gahunda yagize akamaro cyane kuko muri gahunda y’imihigo bagombaga guhiga harimo no kunga imiryango 4 yari ifitanye ibibazo by’amakimbirane ariko umuryango umwe niwo usigaye bagifitanye ibibazo.

Kayonde aragira “iyi gahunda ya Wirusenya  twayitekereje kubera ko twabonaga hari abaturanyi bacu bakiri bato bahorana mu makimbirane ,twahisemo kwicara dufatanyije n’ubuyobozi bw’umudugudu wacu dushyiraho gahunda yo gukemura ibibazo biri mu miryango y’abaturanyi nibwo abantu basheshakanguhe biyemeje gushyiraho umunsi wo guhura n’imiryango ifite ibibazo by’amakimbirane ,tukaba duhura nabo tukaganira ku ruhare umuco ugira mu kubaka urugo tugerageza kubahanura kandi buri wese tunamutega amatwi akatugisha inama kuko turi inararibonye.”

Gahunda ya Wirusenya

Bizimana Léonard  ni umwe  mu basaza uvuga ko iyi gahunda ya “Wirusenya turahar”i  ikwiye gushyirwa  muri gahunda za Leta ndetse bakifuza ko yagira uruhare mu gukemura ibibazo by’abashakanye, ati “ Wirusenya ni  gahunda ikwiye kugera ku bagabo n’abagore bose kandi ikagezwa mu midugudu yose y’akarere kacu ka Ngoma ndetse no mu gihugu hose,Leta  ibishyizemo imbaraga kugirango abasaza batange umusanzu wabo kuko muri ibi bihe abasaza n’abantu bakuze b’inararibonye ubona badatewe ubwoba no gusenya urugo byateye,nyamara hashyizweho umurongo ugenderwaho  iyi gahunda yakemura ibibazo bikagabanya imanza zo gutandukana kw’abashakanye kuko bisiga ingaruka mu muryango “.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis yemeza ko gahunda ya Wirusenya turahari  ikwiye gushyigikirwa kandi ko hari ibibazo izakemura mu muryango Nyarwanda .

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma  yagize ati “Buri mu Kinyarwanda bavuga ko agasozi katagira mukuru kagwaho ishyano rikahirirwa rikaharara, rikahazindukira ,niyo mpamvu  muri uriya mudugudu warebye abantu bakuru abasaza n’abantu b’inararibonye kugira ngo binjire muri kiriya kibazo babwire abantu uko zubakwa ndetse bihanganishe abo byagoye ndetse  n’ukuntu  bashobora kubisohokamo  babyita ririya zina ryiza ry’akabyiriniriro ariko natwe twabikunze cyane“.

Gahunda yiswe “Wirusenya turahari” mu mwaka w’imihigo 2018/2019 hakemuwe ibibazo by’amakimbirane mu miryango 3 muri ine yari yabaruwe mu mudugudu wa Nyagasozi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *