Mu Bubiligi:Hagaragajwe ko Neretse nta kibazo cyo mu mutwe yari afite muri Jenoside

Neretse Fabien ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Internet)

Impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe zasabwe gusuzuma ubuzima bwo mu mutwe bwa  Neretse Fabien mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ubu ukomeje kuburanira mu Bubiligi.

Iryo suzuma ryakozwe muri 2011  n’impuguke ebyiri harimo n’iy’ Umunyarwanda kugira ngo isuzuma rinite ku miterere yihariye y’Abanyarwanda.

Mu buhamya bwatanzwe  mu rukiko kuri uyu wa kabiri, impuguke yasobanuye ko isuzuma ryagaragaje  ko nta kibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe NERETSE yari afite , ko ibyo yakoze byose icyo gihe yabibazwa.

Impuguke ibajijwe ku kijyanye no guhindura imyitwarire, yasubije ko bitoroha ko umuntu ahindura imyitwarire igihe icyo ari cyo cyose, ariko ko bishoboka. Imvugo isa nk’aho itumvikanye kimwe mu mpande ziburana.

Buri rwose rutsimbarara ku birufitiyeinyungu muri uru rubanza. Abatangabuhamya banyuranye banyuze imbere y’urukiko bagiye bavuga Neretse nk’umuntu wari ingirakamoro, wakundaga kwicisha bugufi, wakundaga abantu, aharanira imibereho myiza yabo. Abamushinja bavuga ko mu gihe cya Jenoside yahindutse mu gihe ubwunganizi bwe buvuga ko ari umwere ko atigeze ahinduka yakomeje kugaragariza urukundo abantu harimo no kuba hari abatutsi bihishe iwe muri Mataba, kuba ariwe wateguye igikorwa cyo gushyingura abari bamaze kurasirwa kwa SISSI ku muturanyi we i Nyamirambo.

 

Ni inkuru dukesha Akimana Latifa uri gukurikirana uru rubanza mu Bubiligi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up