Ubusesenguzi ku magare: Nyuma y’iyegura rya Bayingana, Murenzi Emmanuel nawe akwiriye gusezererwa

Murenzi Emmanuel na Aimable Bayingana wayoboye Ishyirahamwe ry’amagare mu gihe cy’imyaka igera muri 11 nyuma akeguzwa

Inkuru yabaye kimomo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2019 n’iyegura rya Aimable Bayingana na Komite ye yose wayoboye Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu gihe cy’imyaka 11 kuko yatowe muri 2008, nk’uko Komite yose yeguye hari n’abandi bakwiye kuva mu mukino w’amagare barimo Murenzi Emmanuel kugira ngo batazagira uruhare mu gutuma n’ubundi Komite nshya izatorwa itagwa mu mutego w’abayibanjirije.

Mu busesenguzi umwanditsi yakoze arasanga Murenzi Emmanuel wabaye Umunyamabanga Uhoraho w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ubu akaba ari umuyobozi ushinzwe tekiniki nawe akwiye gusezererwa muri iryo shyirahamwe kuko niba mu byo Bayingana yanenzwe harimo n’ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo ntawundi byanyuzeho utari Murenzi Emmanuel.

Murenzi nubwo yari Umunyamabanga Uhoraho w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, ariko mu gihe cy’isiganwa ryo kuzenguruka igihugu (Tour du Rwanda) niwe wabaga uri ku kigega cy’amafaranga afite n’ubushobozi bwo guha akazi uwo ashaka, ndetse n’amafaranga yasagukaga niwe wabaga ufite ibanga ry’icyo azakoreshwa, rero umuntu wabaye inkoramutima ya Bayingana mu byiza yakoze ndetse n’ibibi si uwo kwizera  kuko yaba ari nka virusi yaba ije kwihisha mu buyobozi bushya mu gihe nawe yaba atabanje gusezererwa.

Murenzi wamenyekanye mu gutoza abakinnyi basiganwa ku maguru yinjiye mu mukino w’amagare gute ?

Murenzi Emmanuel ni umwe mu batoza ba siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletics) ufite urwego rwo hejuru kuko afite urwego rwa gatanu (Level 5) undi bahuje uru rwego mu butoza ni Karasira Eric.

Murenzi, yabaye Umunyamabanga Utegura Marato Mpuzamahanga y’Amahoro (Peace Marathon), nyuma y’aho iyo « secretaria » ivuyeho aba Umuyobozi ushinzwe tekinikini mu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), ariko kuko yakundaga kubangamira abakinnyi bamwe na bamwe biganjemo abakinnye kera ndetse no kutumvikana na bamwe mu bayobozi bagize Komite Nyobozi byatumye atangira gutakarizwa icyizere birangira mu Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare hamubereye ubuhungiro.

Murenzi ushobora kwibaza uburyo yageze mu Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare agatangirana na Bayingana kandi ntaho bari basanzwe baziranye, amakuru yizewe avuga ko Mparabanyi Faustin wari umujyanama muri FERWACY wabaye no muri Komite ishinzwe tekiniki igihe kirekire ari we watumye Murenzi abona akazi ko kuba Umunyamabanga Uhoraho w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda.

Murenzi akigera muri FERWACY yatangiye ari umuntu wiyoroshya ariko na none haboneka akazi mu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ibiro akabikinga akajya gukora icyo kiraka, niba ari amahugurwa abera hanze y’u Rwanda akayitabira, niba ari ukuza kureba ibihe by’abakinnyi na byo akaza kubikora bigatuma bamwe bibaza uburyo abangikanya imirimo ibiri.

Murenzi uko Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ryabonaga amafaranga menshi niko nawe yumvaga ari umuntu udasanzwe kuko mu Rwanda iyo bavugaga Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare humvikanaga Aimable Bayingana undi wakurikiragaho ni Murenzi Emmanuel, bigatuma hibazwa ikibazo kigira kiti « niba Aimable Bayingana yeguye kuki Murenzi we ategura » ?

Murenzi ntakwiriye kuba Umuyobozi Ushinzwe Tekiniki mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare kuko nta bumenyi afite kuri uwo mukino kuko ntiyigeze aba umukinnyi uzwi mu mikino w’amagare cyangwa se abe afite urwego rw’ubutoza muri uwo mukino.

Abareberera siporo mu Rwanda bakwiye kuyikuramo amabarangamutima ikabamo abantu babishoboye kandi bashyira imbere inyungu z’abakinnyi kuruta abashyira imbere inyungu zabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up