Rubavu: Haravugwa utubare dukora mu buryo butazwi dushobora no gucumbikira abanyarugomo

Aha ni hamwe mu ho wasanga akabare gacumbikira abantu mu ibanga mu Murenge wa Rugerero

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu batewe impungenge n’utubare ducumbikira abantu ku mafaranga make, ari nayo nyirabayazana y’urugomo rugaragara muri uwo Murenge.

Karasira Innocent (ni izina yahimbwe ku mpamvu z’umutekano we)   umwe mu baturage bo  mu Murenge wa Rugerero yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko atewe impungenge n’amacumbi(lodge) atemewe akora rwihishwa.

Yakomeje avuga ko, urugomo rubera mu Murenge wa Rugerero rufitanye isano no kuba muri uwo Murenge hakunze kugaragaramo ibikorwa by’urugomo kuko utubare tw’aho ducumbikira amabandi ku mafaranga make ashoboka kuko amafaranga ibihumbi bibiri (2,000Frs) umuntu ahabwa icumbi.

Abajijwe niba hari igitabo bandikamo abaharaye, yavuze ko nawe yarayemo, ariko ntawigeze amwaka icyangombwa cyangwa amwandike ari na yo mpamvu avuga ko gucumbikira amabandi byoroshye.

Undi muturage utarashatse ko amazina ye atangazwa nawe yavuze ko atewe impungenge n’ayo macumbi,akora rwihishwa ati “urugomo rubera mu Rugerero rwose rushingiye ku macumbi atemewe akorera mu Murenge wacu dore ko ntakabari katayafite ariko kuko akora rwihishwa usanga iyo abayobozi bagerageje kuyakurikirana ngo afungwe usanga bavuga ko ari uburiri bw’abakozi babo”.

Kimwe mu gitanda umunyamakuru yafotoye cya kamwe mu tubare two mu Murenge wa Rugerero, aha wishyura ibihumbi bibiri ugahabwa icumbi

Yakomeje avuga ko yigeze kwamburwa n’amabandi  ibihumbi 70 na telefone kandi bagerageje kubakurikirana baburirwa irengero.

Akomeza asaba inzego zose zifite aho zihurira n’icyo kibazo ko zikwiye guhagurukira utwo tubare amazi atararenga inkombe.

Ikinyamakuru impamba.com cyabajije iki kibazo Nkurunziza Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero , avuga ko icyo kibazo cy’urugomo ntacyo azi ndetse nta rugomo rwigeze kubera mu Murenge ayobora biturutse kuri ayo macumbi yo mu tubare kandi ayo macumbi ntayo bazi.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga urupfu rw’umusore witwa Nizeyimana Diogène wiciwe mu kabari k’urwagwa mu mudugudu wa Butumba Akagari ka Rushubi Umurenge wa Rugerero, azira amafaranga yatsindiye mu Kiryabarezi, yasubije ko abamwishe atari ari abo mu Murenge wa Rugerero ahubwo ari abaje baturutse mu Murenge wa Gisenyi bahana imbibi.

Umuturage wiciwe mu Murenge wa Rugerero nyuma yo kubona amafaranga menshi yakuye mu Kiryabarezi

Nkurunziza Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero yakomeje avuga ko bafite gahunda yo gusura imikorere y’Utubari two mu Murenge wa Rugerero kugira ngo barebe niba tudakorerwamo ibitemewe n’amategeko nk’uko byemejwe mu nama y’umutekano.

Andi mafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up