Tuyizere yabimburiye abandi muri gahunda ya SP yiswe “SHIMIRA XMAS BONANZA”

Tuyizere wabimburiye abandi

Sitasiyo ya SP yatangije uburyo bwo gushimira abakiriya bayo muri iyi minsi yegera iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani muri gahunda yiswe “SHIMIRA XMAS BONANZA” hakoreshejwe uburyo bwo gutombola uwo tombola yaguyeho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2019 ni mumotari witwa Alemance Tuyizere.

Uku gutombola byahesheje Tuyizere igihembo gihwanye n’ibihumbi mirongo itanu byo gukoresha mu guhindura amavuta ya moteri.

Kayihura Jeannine ushinzwe ubucuruzi kuri sitasiyo za SP yabwiye abanyamakuru ko igikorwa bateguye kigamije gushimira abakiriya babo muri iki gihe cy’iminsi mikuru. Iki gikorwa kikaba gikorerwa muri Sitasiyo 24 mu gihugu.

Abakozi ba SP basobanura iki gikorwa

Mu cy’iciro cya kabiri uzatsinda azahabwa Esanse yo gushyira mu modoka, ikindi cyiciro bazatange Gaze, icyiciro cya kane uzatsinda azahabwa ibiribwa byo kuri Noheli.

Tuyizere wabimburiye abandi muri iyi gahunda ya “SHIMIRA XMAS BONANZA” yavuze ko yishimiye kuba amahirwe amugezeho, avuga ko impano yahawe izamufasha mu gihe cy’ibyumweru birenga 12.

Nyuma habayeho gufata ifoto y’urwibutso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *