
Serivisi z’Irembo mu Murenge wa Mushubaki mu Karere ka Rutsiro zizitirwa n’ibikorwaremezo by’itumanaho bidahagije.
Abaturage bamara igihe kirekire bategereje umuyoboro wa Internet (network) kugira ngo bahabwe serivisi za Leta n’izibindi bigo, bifuza iminara myinshi itanga serivisi nziza.
Abaturage bo mu murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro, bifuza iminara myinshi ishoboka itanga imiyoboro ya Internet kugira ngo bashobore kubona serivisi z’IREMBO, cyane cyane iyo bashaka ibyemezo bitandukanye mu nzego za Leta no kuriha imisoro.
Nyirakimenyi Anastaziya ubwo yari yitabiriye ikiganiro gihuza abaturage n’abayobozi, gitegurwa n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (PAX PRESS) mu mpera z’Ugushyingo 2019, yerekanye ko abaturage bamara igihe kirekire bategereje kubona umuyoboro wa Internet kuri telefoni, yagize ati « Dushobora no kumara ibyumweru bibiri twarabuze umuyoboro. N’igihe tugiye ku murenge, tuhasanga abantu benshi cyane, ku buryo serivisi z’IREMBO usanga zigenda buhoro cyane ».
Habimana Gaspard nawe avuga ko iminara idahagije. Agaragaza ko rimwe na rimwe, imiyoboro y’ibigo byo muri Kongo (RDC) bitanga Internet, bisagarira igice kimwe cy’akarere ka Rutsiro, ati « VODACOM igeza imiyoboro yayo mu gace kegereye ikiyaga cya Lake Kivu. Ni ikimenyetso cyerekana ko imiyoboro ya MTN na Airtel yo mu Rwanda idahagije muri aka karere ka Rutsiro. Twifuza serivisi nziza kandi zihuse kw’IREMBO ».
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mushubati, bwemera ko ibura ry’ibikorwaremezo ry’itumanaho ari ikibazo nubwo hari igisubizo cyabonetse. Bwana Mudahemuka Christophe uyobora Umurenge wa Mushubati, asaba abaturage bafite ikibazo cyo kubona imiyoboro ya Internet, ko banya baza ku biro by’umurenge, bagahabwa serivisi z’IREMBO nta kiguzi.
Bunani Godefroid umukozi ushinzwe ikoranabuhanga mu murenge wa Mushubati, agaragaza ko ikibazo kigenda kibonerwa umuti buhoro buhoro, ati « Hano mu Murenge, duhafite umuyoboro wihuta wa 4G. Abaturage batugana, tubafasha kwaka no guhabwa servisi z’IREMBO, kandi banyurwa n’izo serivisi. Birumvikana ko rimwe na rimwe, imiyoboro ya Internet ishobora kugenda buhoro, cyane cyane iyo hari ibyemezo cyangwa inyandiko zigombwa gufotorwa (scanner) no kohererezwa”.
Nyiraneza Yudita, umugore w’imyaka 30, yavuze ko abaturage bagira ikibazo cyo kwandikisha kw’IREMBO Mutuweri, ati, “Bitugora cyane kubona imiyoboro ya Internet kugira ngo turihe amafaranga ya Mituweri, kandi hari impamvu yihutirwa yo kwivuza! Dutegereza igihe kinini. Umuryango wanjye wamaze hafi amezi abiri ugitegereje ko kwiyandikisha muri serivisi za Mituweri zikunda kw’IREMBO”.
Mudahemuka Christophe yavuze ko icyo kibazo cya Mituweri giterwa n’uko abaturage hafi ya bose baza ku munsi wa nyuma wo kuriha ho Mutuweri; bityo imiyoboro ya Internet ikagira intege nke, serivisi basaba ntiziboneke neza, ati “Iyo bigeze igihe cyo gutanga ubwisungane mu kwivuza (Mituweri), imirimo yose y’umurenge isa nk’ihagaze, tukajya gushaka abadufasha kwishyura. Kubera ubwinshi bwabo rero, usanga umurongo ari muremure ari na ko abandi baba bagiye kuri telefoni gushakisha uko bariha Mituweri. Ibi bituma imiyoboro ya Internet itihuta kubera ubucucike bw”isaba ry’umuyoboro umwe y’umurenge ku bantu benshi. Turimo turabikorera ubuvugizi kugira ngo habe iminara myinshi ifasha itumanaho ryihuse”.
Uko iminsi igenda ishira, ni uko abaturage b’Umurenge wa Mushubati bagenda bamenya gukoresha telefoni no gusaba serivisi z’Irembo. Amikoro yabo aturuka ku buhinsi n’ubworozi. Abafifite imirima y’ikawa usanga aribo babona amafaranga vuba, bakabasha no gutunga telephone zigezweho (smartphone).