Mu rubanza rwa Neretse umutangabuhamya yagarutse ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Mataba

Neretse Fabien ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Internet)

Mu rukiko rwa rubanda i Buruxelles mu Bubiligi, ubuhamya bw’uyu munsi habayemo ubushinjura Neretse Fabien ndetse n’ubumushinja.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ugushyingo 2019 mu gutanga ubuhamya byafashe umwanya munini aho hari uwakoresheje amasaha abiri.

Umwe mu batangabuhamya bavuye mu Rwanda yavuze ko nta mubano wihariye yari afitanye na Neretse Fabien gusa bigeze gukorana muri GBK, ngo yari afite butike hafi yo kwa Neretse Fabien munsi ya Tapis ROUGE i Nyamirambo.

Ku itariki ya 6 Mata 1994, Neretse yagiye kunywera muri iyo Butike ku mugoroba arataha, ngo ageze mu rugo yaragarutse aza kumubwira ko indege ya Habyarimana yahanutse, nyuma y’aho hakurikiyeho amasasu menshi muri karitsiye (quartier) ngo aza kubwirwa n’umugore wa Neretse ko bagushije ishyano ko abo kwa SISSI Evariste barashwe.

Uyu mutangabuhamya avuga ko nyuma tariki ya 16 yaje kuva aho i Nyamirambo akajyana na Neretse iwabo i Mataba ko nta ruhare yigeze abona cyangwa ngo amenye rwa Neretse mu iyicwa ry’abantu bari kwa SISSI.

Undi mutangabuhamya wamaze umwanya munini imbere y’urukiko (amasaha asaga abiri) we yagarutse ku ruhare rwa Neretse Fabien muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Mataba ku ivuko. Uyu mutangabuhamya wari umwarimu muri ACEDI Mataba yarondoye amazina y’abo avuga bari mu mutwe w’interahamwe barimo abazamu ku ishuri rya Neretse, bakaba bari bafite n’imbunda asobanura ko bahabwaga amabwiriza na Neretse.

Umutangabuhamya yavuze ko yiboneye ubwe Neretse mu modoka atwaye Mpendwanzi , asanga abaturage mu gasanteri ka Mataba Neretse asohoka mu modoka , ababwira ko icyitso bagifashe, akaba yaravugaga Mpendwanzi Joseph wahigwaga .

Yavuze ko nyuma Neretse yagarutse nta Mpendwanzi bari kumwe.

Neretse aregwa kugira uruhare mu rupfu rwa Mpendwanzi aho ashinjwa kujya kumukura ku Ndiza aho yari yihishe akamushyikiriza abasirikare mu Kivuruga .Abatangabuhamya barahabwa umwanya bakisanzura aho baba babazwa n’umucamanza uyoboye iburanisha nyuma abandi bagize inteko nabo barasobanuza , ubushinjacyaha nabwo bukabaza umutangabuhamya, ubwunganizi ku mpande zose ziri mu rukiko nazo zibaza umutangabuhamya.

Birafata umwanya munini ku buryo umutangabuhamya umwe atajya munsi y’isaha ndetse hari n’abayirenza. Nk’uyu munsi abatangabuhamya bose bumvwiswe ni bane mu gihe cy’amasaha 8.

Ni inkuru dukesha Akimana Latifat umunyamakuru w’Umunyarwanda uri i Bruxelles mu Bubiligi ku nkunga ya PAX Press.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up