Umutangabuhamya yasobanuriye urukiko uburyo Neretse yagize uruhare mu rupfu rw’abiciwe kwa SISSI

Neretse imbere y’umucamanza (Ifoto/Internet)

Mu buhamya bwatanzwe kuri uyu Mbere tariki ya 18 Ugushyingo, umutangabuhamya yagaragaje uburyo Neretse Fabien yagize uruhare mu biciwe kwa Sisi Evariste mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, wari umuturanyi we i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Ku munsi wa karindwi w’urubanza rwa Neretse Fabien, abatangabuhamya babonye n’abandi bafitanye amasano ya hafi n’imiryango yiciwe i Nyamirambo bakomeje guhabwa umwanya muri uru rubanza.

Tariki ya 9 Mata 1994, abantu 11 bishwe barasiwe mu rugo kwa SISSI Evariste nk’uko ikinyamakuru impamba.com kibikesha Umunyamakuru Akimana Latifa woherejwe i Buruseri mu Bubiligi aho uru rubanza rukomeje kubera.

Uyu munyamakuru yoherejwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira Amahoro ari wo Pax Press..

Abatangabuhamya babiri baje mu rukiko abandi batanga ubuhamya hifashishijwe iya kure, ikoranabuhanga babutanga bari i Kigali , bwari ubuhamya bushinja, kuri gahunda yo kuri uyu wa mbere hari n’undi mutangabuhamya umwe ushinjura ariko mugitondo cyo kuri uyu wa mbere, ubwunganizi bw’uregwa bwashyikirije urukiko urwandiko rw’uwo mutangabuhamya avuga ko atakije mu rukiko ngo ku mpamvu z’umutekano we.

Abatanze ubuhamya basobanuriye urukiko uburyo Neretse yagize uruhare mu rupfu rw’abaguye kwa SISSI wari umuturanyi.

Umwe mu batangabuhamya yagize ati” Nararebaga gutya, ntabwo aribyo nabwiwe, haje ikamyoneti irimo abantu batatu, abasirikare babiri n’undi muntu umwe, bahagarara imbere yo kwa Neretse bigaragara ko bahamagawe na Neretse, nibonera Neretse abereka kwa SISSI, basohoye abari kwa SISSI, babatondesha umurongo, batangira kubarasa”.

Umunsi wakurikiyeho , uyu mutangabuhamya avuga ko abaturanyi bashatse uko bashyingura abari biciwe kwa SISSI, nawe yari arimo, ndetse na Neretse. Neretse avuga ko yari inshuti yo kwa SISSI ku buryo ari nawe wateguye igikorwa cyo gushyingura abaguye kwa SISSI, umutangabuhamya abajijwe icyo abivugaho yavuze ko ntabushuti bwari buhari ko ahubwo kuba Neretse yaraje gushyingura kwari ukubabyina ku mubyimba.

Ikindi ngo Neretse yari Nyumbakumi ku buryo byari mu nshingano ze gushyingura .

Umutangabuhamya kandi yabajijwe ku makuru yatanze muri 2002, ko Karamira Frodouard wari umwe mu bayobozi ba MDR POWER yagiye kenshi kwa Neretse kuva tariki ya 10 Mata hagakorwa inama zo gushyiraho bariyeri, umutangabuhamya yavuze ko yabonye Karamira inshuro imwe.

Abunganira uregwa basabye inteko iburanisha kuzagenzura neza ireme rw’ubuhamya bwatanzwe ko harimo kudahuza amakuru yatanzwe 2002 ubwo habaga ibazwa rya mbere.

Aha umushinjacyaha ahawe ijambo, we yasobanuye ko kuba hari aho abatangabuhamya badahuza ibyo bavuze uyu munsi n’ibyo bavuze bwa mbere babazwa hashize imyaka 17, ko icy’ingenzi ari ukureba ko impanka zose zabaye mu iburanisha zavugaga ku biciwe kwa SISSI n’ababigizemo uruhare.

Abandi batangabuhamya kuri uyu wa kabiri barakomeza gutanga ubuhamya bwabo, muri uru banza ruregwamo Neterse Fabien icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Ni inkuru dukesha Akimana Latifat Umunyamakuru uri gukurikirana urubanza rwa Neretse Fabien i Buruseri mu Bubiligi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up