Inzego za Leta zirasabwa gusobanurira abashoferi uko Inkoni Yera ikoreshwa

Abatabona bakora Urugendo bitwaje Inkoni Yera

Ubwo mu Karere ka Nyagatare hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Inkoni Yera yifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, bamwe bifuje ko abashinzwe umutekano w’ibinyabiziga bakwigisha abashoferi ibijyanye n’iyo nkoni.

Ndayisenga Sadam ufite ubumuga bwo kutabona mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati “ndasa inzego za Leta nka Traffic Police, guhugura abashoferi  kuko hari abashoferi batazi Inkoni Yera, uyu munsi ushobora kujya mu muhanda bitewe n’uko hari abashoferi badashobora kuguha uburenganzira bwawe babe baguha inzira kuko bamwe mu bashoferi iyi nkoni batayizi”.

Ndayisenga Sadam ufite ubumuga bwo kutabona

Sadam yakomeje agira ati “turasaba Polisi kugira ngo idufashe kugira ngo mu mategeko yigisha ishyiremo n’ino Nkoni y’Abatabona kugira ngo nitugenda mu nzira tube twabasha  guhabwa uburenganzira”.

Ndayisaba Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD) yavuze ko mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Inkoni Yera, babanje gukora urugendo mu rwego rwo kuyigaragariza abatuye mu Mujyi wa Nyagatare, yagize ati “ikijyanye n’Inkoni Yera, urugendo buriya twakoze kwari ukugira ngo twereke abaturage bo mu Mujyi wa Nyagatare Inkoni Yera icyo ari cyo, uko ikoreshwa, uko ugomba kuyiha agaciro”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NPCD yakomeje abwira umunyamakuru ati “wabonaga ko bagendaga basaba inzira abatwaye ibinyabiziga (moto, tagisi…) buriya bamenye ko iriya nkoni mu gihe uyibonye ugomba kwitondera uwo muntu uyifite, umenye ko atabona ntaribumenye ngo ndaca aha cyangwa ndi bwihute gutya dore imodoka igeze ahangaha wenda asimbuke wowe n’umubona nk’umushoferi ubanze uhagarare ahite ubone gukomeza urugendo rwawe”.

Ndayisaba Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga

Ikindi abatabona bifuje ni uko iyi  Nkoni Yera n’abakoresha ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé) bajya bayihabwa kuko abatabona bose ntibafite ubushobozi bwo kuyigurira.

Uyu Munsi Mpuzamahanga w’Inkoni Yera, wizihijwe tariki ya 14 Ugushyingo 2019, wateguwe n’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB)  ku nkunga y’abafatanyabikorwa batandukanye, aho insanganyamatsiko yagiraga iti “Kubona Inkoni Yera ni ukurinda ubuzima bwawe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up