Bugesera: Shampiyona ya “Wheelchaire Basketball” yagenze neza

Shampiyona ya “Wheelchair Basketball” mu cyiciro (phase) cyayo cya kabiri yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2019,  mu Karere ka Bugesera kandi ikipe yakiriye ibyitwaramo neza.

Uko imikino yagenze

Abahungu

  1. Gasabo 15-21 Musanze
  2. Musanze 15-16 Bugesera
  3. Bugesera 14-18 Gasabo

Abagore

Kicukiro 14-04 Gasabo.

Hakizimana Emmanuel kapiteni w’ikipe ya Gasabo  avuga ko imbogamizi ikiri mu mukino wa Wheelchair Basketball ari uko amakipe akiri make kuko amagare akoreshwa ahenda

Uyu mukinnyi yashimiye na none Akarere ka Bugesera kemeye kwakira iyi mikino.

Burasa Charlotte umukinnyi w’ikipe ya Kicukiro yatsinze Gasabo ku manota 14 kuri 4 yashimiye ko imikino yagenze neza, ariko ashimangira ko kuba amakipe akiri make ari imbogamizi ku mukino wa “Wheelchair Basketball”.

Ndamyumugabe Emmanuel, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera (BDSA), atangaza ko imyiteguro yagenze neza kuko ubushize batsinzwe imikino ibiri, ubu batsinda umwe, akaba avuga ko afite icyizere ko mu yindi mikino yo mu cyiciro gisoza bazarushasho kwitwara neza kuko “Wheelchair Basketball” ari umukino mushya abakinnyi bose bakaba bajya kunganya imbaraga.

Ndamyumugabe yishimiye ko iyi mikino yitabiriwe uko bikwiriye kuko amakipe yose uko yari ateganyijwe yitabiriye.

Ndamyumugabe yagize ati “iyi “phase” yagenze neza cyane kuko nta kipe n’imwe yabuze”.

Yakomeje avuga ko ashimira ko nta mukinnyi wagize ikibazo gikomeye kuko amakipe yaje yiteguye, ariko ku ruhande rwa Bugesera ikipe ikaba yari yiteguye bihagije kuko yakoze imyitozo mbere y’uko shampiyona iba.

Ndamyumugabe avuga ko mu bindi byiciro bibiri bisigaye bafite icyizere ko bazitwara neza.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera (BDSA) arashimira Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera budahwema kugaragaza ko bushyigikiye imikino y’abantu bafite ubumuga.

Ndamyumugabe Emmanuel arishimira ko imikino ya Basketball mu bafite ubumuga bakiriye yagenze neza

Umutoza w’ikipe ya Bugesera ya Wheelchaire Basketball yereka abakinnyi aho bagomba kwerekeza umupira
Ikipe ya Kicukiro ikina na Gasabo
Ndamyumugabe Emmanuel

One Comment

  • Uwase winny nicole

    Musanze weechair bakinira he ko mfite musaza wanjye ugendera mwigare Kandi yarakinnke basketball isanzwe mureke ibinyoma no gubeshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up