
Kuri uyu wa Kabiri mu Bubiligi hakomeje urubanza rwa Fabien Neretse ukurkiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994, mu byo yabajijwe ntiyigeze ahakana ko abakoze ibyaha bakurikiranwa.
Yabajijwe niba yemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye asubiza ko yemera ko hari abapfuye bazira uko baremwe.
Mu bindi bibazo Neretse yabajijwe niba interahamwe hari icyo aziziho asubiza avuga ko “Multipartisme” ije, amashyaka yose yashyizeho imitwe y’urubyiruko: Interahamwe, Inkuba za MDR, bakombozi ba PSD, jeunesse liberale ba PL, Impuzamugambi za CDR.
Ikindi yabajijwe uko abona u Rwanda rwejo hazaza, asubiza agira ati “Abakoze ibyaha ba nyabo nibashakishwe bahanwe, kuko ubwiyunge ntibwakunda hadahanwe abanyabyaha nyabo. Nkubu ndaburana nka Liteutenant, nibyo byatumye nkurwa muri France. Inkuru ya Gauthier na Daphrose yo ku itariki 6/6/2010, niyo yagendeweho. Inshuti z’ukuri nizo zizatuma u Rwanda ruba igihugu cy’ubumwe n’Ubwiyunge.”
Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bakeneye ubafasha,kwiyubaka binyuze mu kuri, hubakwa imitima, hadashingiwe ku kinyoma.
Ubwo kuri uyu wa kabiri kandi urubanza rwakomezaga rwahagazeho isaha irenga bitewe no kuba ababuranyi batarahawe umwanya ungana, kuba hari abatangabuhamya batemewe ku rutonde.