
Shampiyona y’Igihugu ya “Wheelchair Basketball” iraba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2019 mu Karere ka Bugesera ku bibuga bya La Palisse Nyamata.
Amakipe azitabira iyi shampiyona
Amakipe azitabira iyi shampiyona ya “Wheelchair Basketball” izaba mu cyiciro cyayo cya kabiri mu bahungu ni: Musanze,Gasabo na Bugesera naho mu bakobwa hari: Ikipe ya Gasabo na Kicukiro.
Amakuru ikinyamakuru impamba.com gikesha abashinzwe gutegura uburyo Akarere ka Bugesera kazakira iyi mikino, avuga ko ubu imyiteguro ihagaze neza.
Ndamyumugabe Emmanuel, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera (BDSA) aratangaza ko imyiteguro iri kugenda neza, ikipe ya Bugesera ya “Wheelchair Basketball” ikaba imaze iminsi ikora imyitozo mugitondo na nimugoroba.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ndetse n’abashinzwe guteza imbere imikino y’abafite ubumuga batangaza ko ikipe yabo bazakomeza kuyiba hafi kugira ngo igire akanyamuneza (moral) ko kuba ishyigikiwe.
Abashinzwe siporo y’abafite ubumuga mu Bugesera barashimira NPC
Abashinzwe siporo y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera, barashimira Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite ubumuga (NPC Rwanda), yabagiriye icyizere kugira ngo bazakire iyi shampiyona mu cyiciro (phase) cya kabiri.