NPC Rwanda yahagaritse guhemba amafaranga kuko ikipe abayobozi babarizwamo itagifite ubushobozi bwo kuba iya mbere?

Aba nibo bashobora kuzategeka NPC ingoma igihumbi abanyamuryango nibatareba kure

Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC Rwanda) irashinjwa kuba itagihemba amafaranga ku makipe ya mbere muri shampiyona ya Sitball na Sitting Volleyball kuko ikipe y’Intwari abayobozi babarizwamo yamaze gutakaza ubushobozi bwo kongera gutwara igikombe.

Ikipe y’Intwari bakunze kwitirira ko ari iy’Akarere ka Gasabo yigeze gufata umwanya wa mbere mu gihe cy’imyaka itandatu yikurikiranya, ariko nyuma ikipe ya Gisagara yaraje iyikura kuri uwo mwanya.

Ubwo ikipe y’Intwari Perezida wa NPC Murema Jean Baptiste n’abandi bayoboye NPC babarizwamo yihariraga umwanya wa mbere yaba mu bahungu no mu bakobwa icyo gihe ikipe ya mbere yahembwaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500,000Frs), ariko nyuma y’aho ikipe ya Gisagara, Bugesera na Gicumbi  ari zo ubu zifite ubushobozi bwo gutwara umwanya wa mbere, biravugwa ko imbaraga ikipe y’Intwari ifite mu buyobozi bwa NPC ari zo zishobora kuba zaratumye ibyo guhemba amafaranga bivaho hatangira gutangwa ibikombe gusa.

Muri 2018 muri shampiyona ya Sitting Volleyball mu bagabo ikipe ya mbere yabaye Gisagara, mu bakobwa iba Bugesera, ikipe ya mbere yahembwe igikombe n’imipira ibiri yo gukinana.

Benshi mu bayobora NPC n’abakozi bayo baturuka mu ikipe imwe

Impamvu bivugwa ko NPC Rwanda iyobowe n’abantu bo mu gatsiko kamwe ni ukubera ubwiganze bwabo muri Komite Nyobozi no mu bakozi basanzwe bo mu biro.

Mu gihe amwe mu mashyirahamwe y’imikino yatangije gahunda yo kwirinda ko ubuyobozi bw’Ishyirahamwe bugirwa n’abantu bo mu ikipe imwe gusa, muri NPC Rwanda ibyo ntibibamo ubanza bidateze no kubamo kuko kuva muri 2001 habaho guhirika Gatera nyir’iri “One Love” watangije siporo y’abafite ubumuga mu Rwanda, NPC yahise ijya mu maboko y’abantu bo mu ikipe imwe kandi bakora ibishoboka byose ubuyobozi bugahererekanwa hagati yabo.

Reka  tuvuge iby’ubu

Urutonde rw’abantu baturuka mu ikipe y’Intwari bayoboye NPC ni rurerure, ariko reka ikinyamakuru impamba.com gitangaze bamwe ari nabo bashobora kugira uruhare mu guteza imbere iyi mikino cyangwa se bakayisubiza inyuma.

  1. Perezida wa NPC Murema Jean Baptiste ni umukinnyi w’ikipe y’Intwari, mbere yabanje kuba umukorerabushake (volontaire) wa NPC
  2. Umunyamabanga Mukuru Mutangana Dieudonné bita Mature aturuka mu ikipe y’Intwari
  3. Umubitsi Vuningabo Emile ni umukinnyi w’ikipe y’Intwari akaba na Kapiteni w’ikipe y’Igihugu
  4. Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’Abagore, Mukobwankawe Liliane ni umukinnyi w’ikipe y’Intwari
  5. Perezida w’Icyubahiro wa NPC Rwanda ari we Bizimana Dominique, wabaye Perezida wa NPC mu gihe cy’imyaka 8 n’ubu akaba akiyifitemo ijambo, ni umukinnyi w’ikipe y’Intwari
  6. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NPC ari we Nzeyimana Celestin yabaye umukinnyi w’ikipe y’Intwari n’ubu n’iyo kipe abarizwamo, yabaye na President wa NPC

7.Umukozi ushinzwe imari n’Ubutegetsi (DAF) Ntarindwa Jean de Dieu bita COPA yabaye mu ikipe y’Intwari, nyuma aza kujya mu ikipe y’abakobwa yitwa Kigali Stars nayo yaje gusenyuka.

Ese kuba NPC Rwanda iyobowe n’abantu bo mu kazu kamwe nta ngaruka bifite ku mikino y’abafite ubumuga?

Kimwe mu gitangazamakuru cyakoze isesengura ku mashyirahamwe akora neza mu Rwanda, NPC iza ku mwanya wa mbere, ariko si uko amakosa atabamo ahubwo kuko ari ishyirahamwe riyobowe n’abantu bo mu ikipe imwe bituma n’igikozwe kidapfa gusohoka.

Ingero z’amakosa yakozwe bikagirwa ibanga

Maninarora Elie wari Vice President wa NPC, yanyereje amafaranga y’ingoboka yagombaga gukoreshwa mu mikino Paralempike yabereye i London mu Bwongereza muri 2012, Dr Rudakubana Charles wari President wa Komite Olempike ashaka kumwirukana ku mwanya wa Visi President wa Komite Olempike kuko yari na Vice President wa NPC bigirwa ibanga.

Manirarora Elie wari Visi Perezida wa NPC yaherekeje umukinnyi mu marushanwa mpuzamahanga yo guterura ibiremereye (para powerlifting) umukinnyi agaruka adakinnye kubera ko Eliya yari yagiye muri gahunda ze,  agarutse bamusaba gusezera, ariko ibyo yirukaniwe bigirwa ibanga.

Abakinnyi ba Sitting Volleyball batorokeye muri Amerika, Ubuholande no mu Bwongereza ariko bigirwa ibanga.

No mu ikoreshwa ry’umutungo wa NPC naho si shyashya ariko uwo bigaragaye ko afite umwenda wa NPC wo muri Komite ntashobora gushyirwa hanze kugira ngo abanyamuryango bamukureho icyizere ntazagaruke muri Komite.

Nyuma  yo kumva amwe mu makipe yasimbuye ikipe y’Intwari mu gutwara imyanya ya mbere yinubira ko NPC yakuyeho ibihembo by’amafaranga kuko ikipe abayobozi babarizwamo itagitwara igikombe, ikinyamakuru impamba.com icyo kibazo cyakibajije Murema Jean Baptiste Perezida wa NPC akaba n’umukinnyi w’ikipe y’Intwari ariko ntiyagira icyo asubiza nk’uko bisa nk’aho kutagira icyo atangariza umunyamakuru amaze kubigira umuco.

Mu yindi nkuru itaha, ikinyamakuru impamba.com kizabagezaho urutonde rw’abantu bo nama y’ubutegetsi (board) NPC yageneraga umushahara wa buri kwezi kandi atari ibintu byemejwe n’abanyamuryango, abakinnyi n’abatoza bagerageje gushaka gutoroka bitabiriye imikino mpuzamahanga umugambi wabo ukabapfubana, uburyo hari amakipe atinya kugura abakinnyi bo mu ikipe y’Intwari kuko abayobozi ari yo kipe baturukamo, uburyo muri NPC harimo icyo abantu bita gushyira imikino imwe ku ibere indi igapyinagazwa n’andi makuru menshi umunyamakuru yacumbuye muri NPC mu gihe cy’imyaka isaga icumi akurikirana imikorere yayo umunsi ku wundi.

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up