Rubavu: Abaturage bakomeje kwigabiza ishyamba rya Gishwati

Ni uku abaturiye ishyamba rya Gishwati bakomeje kuryonona

Bamwe mu baturage baturiye inkengero z’ishyamba rya Gishwati mu Karere ka Rubavu baremeza ko rizacika burundu nihadafatwa ingamba zikomeye.

BENIMANA Boniface umwe mu baturage waganiriye n’ikinyamakuru impamba.com yavuze ko atewe impungenge n’iyononwa rikabije ry’ibiti by’ishyamba rya Gishwati usanga akenshi ibyo biti bicibwa n’abahinzi ngo baba bashaka amashami yabyo kugira ngo bayakoreshe mu gushingirira ibishimbo (ibishimbo by’imishingiriro bikabona ibiti bizamukiraho).

Uyu muturage akomeza avuga ko abandi batema ibiti bya Gishwati bagamije kubicana no kugurisha inkwi ku bantu bakora imigati n’abafite za Restora.

Umushumba, ikinyamakuru impamba.com cyasanze ku nkengero z’iryo shyamba wanze ko amazina ye atangazwa yabwiye umunyamakuru ko mu ishyamba rya Gishwati bahiramo ubwatsi bw’inka zabo,byaba ngombwa bamwe bagatema ibiti kugira ngo babone inkwi zo kugurisha.

Aba ni bamwe mu baturage bajya kwahira ibyatsi mu Ishyamba rya Gishwati

Bamwe mu baturage baturiye ishyamba rya Gishwati bavuga ko mu midugudu ibiri yo mu Kagari ka Kirerema mu Murenge wa Kanzenze ari yo: Bisesero na Rushasho, usanga gutema ibiti muri iryo shyamba inkwi zikagurishwa bisa n’ibimaze kuba umuco.

Nyuma yo kumva aya makuru y’uburyo abaturage bakomeje kwangiza ishyamba rya Gishwati, ikinyamakuru impamba.com cyagerageje kuvugisha,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze ari we Monica Nyiransengiyumva, asubiza ko icyo kibazo bagiye kugikurikirana mu buryo bwimbitse nyuma bazatangaza uko kimeze.

Ni uku ibiti babitemye bashaka inkwi
Bimwe mu biti batema mu ishyamba rya Gishwati
Bamwe mu bashumba baragira inka hafi y’Ishyamba rya Gishwati

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up