Muhirwa Fred akomeje kuba inyuma y’ibibazo bigaragara muri Rayon Sports

Muhirwa Fred (Ifoto/Archive_

Uko iminsi ishira indi igataha haragenda hagaragara ibikorwa bigayitse bya Muhirwa Fred biteza ikipe ya Rayon sports ibibazo by’ingutu

Amakuru azunguruka hose mu bakunzi b’ikipe ya Rayon sports yemeza ko Muhirwa Fred akoresha inama yumvikanisha ko komite agiye kuyikuraho akayisubirana, ibi bigaragazwa n’inshuti ze abibwira nazo zikabikwiza mu bafana

Fan Club zimwe na zimwe hari abanyamuryango bazo batagitanga umusanzu kugira ngo agahimbazamusyi k’abakinnyi kabure.

Umukino wahuje ikipe ya Rayon sports n’ikipe ya Sunrise fc i Nyagatare bikarangira intsinzi idatashye mu Bareyo kuri Muhirwa Fred ngo byari ibyishimo anavuga ko Sadate yananiwe ko atazongera gutsinda.

Ikipe ya Rayon sports mu gihe iri mu nzira zo kurangiza amadeni yasizwe na komite yacyuye igihe, kongeraho imanza komite yasize ibyo hari abatabireba ahubwo bagamije gusubiza inyuma ikipe barimo Muhirwa Fred.

Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports barasanga nibikomeza gutya komite itabasha gukora mu bwisanzure hari abagumura abatoza bababwira ko bazabashakira ikipe ibahemba menshi.

Andi makuru ngo Muhirwa Fred afite ubwoba bw’uko yakwishyuzwa amwe mu mafaranga yagiye abikuza yaramaze kwirukana umubitsi agasigara asinya wenyine.

Urubanza Rayon sports yatsinzwemo n’uwahoze ari umukinnyi wayo Bakame rwerekana imikorere igayitse ya Muvunyi Paul na Muhirwa Fred, ikindi kibazo bashoje n’icy’umutoz Ivan nawe wabwiwe na Muhirwa Fred kurega

Ibi byose bikorwa kugira ngo komite inanirwe.

Abafana nibashyigikiye komite, nayo iharanire gushaka abaterankunga kugira ngo ikibazo cy’ibura ry’ imishahara gicike burundu.

Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports mushyigikire komite yanyu kuko ibyishimo biraharanirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up