Igisoro: Nyuma y’amarushanwa yabereye Nyabugogo bifuza ko andi azabera muri Kigali Arena

Munyankumburwa Jean Marie uzwi mu ikipe y’umupira w’amaguru ya Pepiniere na Mwenezihuramye ni bamwe mu batangiye gukana mu matsinda

Nshimiyumuremyi Justin, Umuyobozi wa Kamani Umutsakura, arahamya ko nyuma y’amarushanwa y’Igisoro yateguye ku nshuro ya kabiri hari icyizere ko uyu mukino nawo mu minsi iri imbere uzatunga abawukina.

Aya marushanwa y’Igisoro yatangiye kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira 2019 i Nyabugogo muri Bar Inkumburwa, umwihariko wayo ku nshuro ya kabiri ni ubwitabire bw’abakinnyi benshi no kuzamuka kw’ibihembo aho ubushize uwa mbere yahembwe ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda ariko ubu akazahabwa 75,000Frs nayo ashobora kwiyongera hagize umuterankunga uboneka, hakaba harimo n’igihembo cyateganyirijwe umutegarogori uzahiga abandi muri aya marushanwa y’Igisoro.

Nshimiyumuremyi umuyobozi wa “Company” Umutsakura avuga ko umukino w’Igisoro utanga icyizere ndetse nawo ugomba gutunga abawukina kimwe n’indi mikino ati “icyifuzo ni uko abantu bakina uyu mukino banabeshwaho nawo nk’uko abakina Football ibatunze, abakina Volleyball birabatunze kimwe n’indi mikino itandukanye”.

Munyankumburwa Jean Marie yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko nyuma y’umupira w’amaguru akunda Igisoro, akaba asanga kuba hari abantu baje mu marushanwa bakunda Igisoro, yifuza ko uyu mukino wagera mu gihugu hose ukabera n’ahantu hakomeye nko muri Kigali Arena, Petit Stade n’ahandi hakunze guteranira abantu benshi.

Musoni Jean Léon bakunze kwita Musenegale avuga ko akunda Igisoro kandi azaharanira ko kimenyekana mu ru byikruko no mu Rwanda hose.

Musoni yavuze ko kugira ngo ukine Igisoro ari ukuba ufite ubushake, ukizi ndetse uzi n’imibare.

Nshimiyumuremyi umuyobozi wa “Company” Umutsakura
Munyankumburwa Jean Marie
Musoni Jean Léon bakunze kwita Musenegale agatwenge kari kose mu guhatana muri aya marushanwa y’Igisoro
Musoni Jean Léon bakunze kwita Musenegale

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *