Igisoro: Hagiye kuba amarushanwa ku nshuro ya kabiri, kwinjira ni ukugura icyo kunywa

Nshimiyumuremyi Justin na Mwenezihuramye bakina Igisoro

Nyabugogo muri Bar Inkumburwa tariki ya 27 Ugushyingo 2019 guhera saa tatu za mugitondo hazatangira  amarushanwa y’umukino w’Igisoro, aho kwinjira ari ukugura icyo kunywa gusa n’ubwo byaba icupa rimwe ukareba aho abahanga mu Kubuguza batsindana.

Nshimyumuremyi Justin ukuriye Kamapany yitwa “Umutsakura” akaba n’Umuyobozi w’ihuriro ry’abahanzi ryitwa “Iriba ry’Umuco Nyarwanda” yatangarije ikinyamakuru impamba.com aya marushanwa y’Igisoro agiye kuba ku nshuro ya kabiri azasozwa tariki ya 8 Ugushyingo 2019 guhera saa kumi n’ebyiri ari na bwo umukino wa nyuma uzaba.

Aya marushanwa y’Igisoro biteganyijwe ko azitabirwa n’abakinnyi 50 baturuka mu duce dutandukanye, naho ibihembo bizatangwa hakurikijwe uko abaterankunga bazaboneka, ariko kugeza ubu bikaba biteganyijwe ko umukinnyi wa mbere azahembwa amafaranga atari munsi y’ibihumbi mirongo itanu (50,000Frs).

Nshimyumuremyi yasabye abakunzi b’Igisoro kutazatangwa muri ayo marushanwa ati “tukaba turarikira buri muntu wese w’Umubugu (ukina Igisoro), cyangwa se ukunda uyu mukino Gakondo w’Igisoro ko yazaza akifatanya natwe muri aya marushanwa”.

Uwitonze Sylvani bakunze Kwita Mwenezihuramye wavuriyemo ku mukino wa nyuma mu marushanwa y’Igisoro aheruka, yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko yiteguye kongera kugera ku mukino wa nyuma akazaba uwa mbere.

Uwitonze yavuze ko icyatumye akunda Igisoro ari uko yakuze abona se akina Igisoro, ageze i Kigali ahura na Justin Nshimyumuremyi ukunda uyu mukino bakomeza kujya bakinana kugeza hatangijwe amarushanwa y’Igisoro.

Yavuze ko ibanga ryo gutsinda mu marushanwa y’Igisoro ari ukuba uzi imibare, ati “umuntu wese uzi Igisoro agomba kuba azi imibare, ntabwo gukina Igisoro ari ukuza gusa ugatera utuntu tw’insoro turimo ahangaha, ahubwo bisaba y’uko unabara iyo utazi imibare rero ntugomba kwibwira y’uko uzi Igisoro, ukamenya ngo ndamenya kugarama ndye izi ngizi za mugenzi wanjye nkamenya kuvuga nti “ndateba, ninteba burindwi ndateba na butanu, ese nimbuteba we se arandasa izingana iki, ese nandasa icumi yenda akanteba na butanu hanyuma njye ndasigarana zingahe ibyo byose ni ibintu bisaba ngo ube wabiteguye niyo mpamvu Igisoro atari gupfa kuza uhubuka ngo urakina kandi udashyizemo imibare”.

Uwifuza kwitabira aya marushanwa yahamagara kuri nimero 0788695129.

Nshimiyumuremyi Justin wateguye amarushanwa y’Igisoro
Zihuramye umwe mu bahanga mu gukina Igisoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *