Rayon sports: Abafana baramagana ibikorwa bya Muhirwa Fred n’itsinda rye bagamije gusubiza ikipe inyuma

Muhirwa Fred (ibumoso) na Gacinya Denis (iburyo) (Foto/Arichive)

Muhirwa Fred ko yayoboye Rayon sports kuki ayifuriza gutsindwa? Gacinya Denis ko yayoboye Rayon sports kuki ayifuriza gutsindwa?

Iperereza ku inyerezwa ry’umutungo w’ikipe ya Rayon sports rigezehe ko aribyo byakemura ibibazo? Abasesengura barasanga hakwiye imbaraga zo kubaka ikipe ya Rayon sports, kugira ngo ababuza abakinnyi gukina bakumirwe.

Uko Komite y’ikipe ya Rayon sports ikora amanywa n’ijoro ngo yubake ibizaramba kugera hubatswe stade, hariho itsinda riyobowe na Muhirwa Fred ritabikozwa.

Abafana b’ikipe ya Rayon sports nibo nibandaho muri ubu busesenguzi kuko nibo bagaragaje agahinda bati’’ Muhirwa Fred yibye ikipe amafaranga agera kuri miliyoni Magana atandatu y’u Rwanda, ariko ubu agamije gusenya ikipe yayoboye.Mbere y’umukino wahuje Rayon sports na Bugesera fc Muhirwa Fred, Gacinya Denys Chance hamwe na Muhirwa Prosper bakoreye inama kuri Hotel de Milles Collines bagamije gushaka uko Rayon sports itsindwa ariko Imana ya Abareyo ikinga akaboko”.

Amakuru ava mu nshuti z’iryo tsinda ngo impamvu batagikorera inama kwa Muhirwa Fred ni uko abakiriya bahabasanga cyangwa n’undi wese akababona.

Umukinnyi Iradukunda Eric Alias Radu bamubujije gukina, umukinnyi Mugheni Kakule Fabrice nawe yabujijwe gukina na Muhirwa Fred amubwira ko azamugurisha hanze.

Ibi byo aramushuka kuko Komite itaguhaye icyangombwa ntaho wajya.

Muhirwa Fred impamvu ngo agamije gusenya iyi komite iyoboye Rayon Sports ni uko bamushyize hanze ko yanyereje umutungo kongeraho gukora inyemezabwishyu (factures) zidahwanye n’ibyo ikipe yakoresheje.

Muhirwa Fred ararwana no gukoraho Komite ngo asubireho bityo ntazabazwe igihombo yateje ikipe. Imikino y’igice cya kabili cya shampiyona yose Muhirwa Fred yafataga amasheke yasigiwe na Muvunyi Paul akabikuza amafaranga akayakoresha uko abyifuza.

Muhirwa Fred yigeze kwishyuza Rayon sports miliyoni cumi n’esheshatu uwari umubitsi Muhire Jean Paul arabyanga aramunaniza ,Muhire abibwira Muvunyi aho gukemura ikibazo uwareze ahinduka umunyacyaha aregura ibi byasohotse mu kinyamakuru ingenzinyayo.com.

Umukino wahuje ikipe ya Rayon sports n’ikipe ya APR FC hinjiye miliyoni 36 kandi hari hishyuje Rayon sports.

Igitangaje, uwitwa Naphtar mubyara wa Fred Muhirwa bivugwa ko muri ayo mafaranga yamushyiriyemo miliyoni 19.

Uko ikipe yatsindaga ikaza kwiyakira Muhirwa Fred yacuruzaga inzoga zihenze  zikorerwa mu mahanga(wisky) akagaruka akavuga ko yazakirije abafana b’ikipe  n’abakinnyi.

Ntawutazi uburyo Muhirwa Fred yashwanye na Fanethe uyobora Fan club   The Blue Stars,aho bari mu nama akabwira Muhirwa Fred ko aho kugira ngo “Fan base” ijye ikora inama ikipe yishyure ko buri umwe yajya yiyakira ku giti cye  ,ahubwo ayo yishyuza ikipe akavamo agahimbazamushyi ka buri mukinnyi.

Muhirwa Fred yahise yirenza uwari we wese wamwerekaga ko yiba ikipe. Umukino wahuje ikipe ya Rayon sports na Inyimba Fc yo muri Nigeria bagurishije umukino kandi ngo Muhirwa Fred yabigizemo uruhare.

Abakurikirana uko Muhirwa Fred,Gacinya Denis,Muhirwa Prosper na Muvunyi Paul bakora inama zo gukuraho Komite iyobowe na Munyakazi Sadate kugira ngo batazabazwa uko banyereje umutungo,wanatekereza uko nabo bashwanaga bigutera kwibaza, icyihishe inyuma y’ibi byose.

Gusa hari abasanga ari ikimwaro cy’uko bakoze amakosa mu gihe bayoboraga.

Abafana twaganiriye bavuga ko bashimishijwe n’intsinzi mu gihe itsinda rya Muhirwa Fred ryari ryatangiye kuvuga ko ikipe yaciye amafaranga menshi.

Abafana barahamagarira bagenzi babo kuba inyuma y’ikipe yabo bashyihigira ubuyobozi buriho bugamije guteza imbere abakinnyi n’ikipe naho abari mu matiku bakimwa amatwi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up