Mu Rwanda bizihije umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu mutwe

Uyu munsi wizihirijwe ku Kicukiro

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2019 mu kigo cya CARAES i Ndera ishami riri mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye habereye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu mutwe.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “twite ku buzima bwo mu mutwe bw’abana n’urubyiruko”.

Abafite ubumuga bavuwe n’ibitaro bya CARAES Ndera bizwiho kwita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe basabye ko badakwiriye guhabwa akato kuko nabo hari ibyo bashoboye muri sosiyete.

Abayobozi batandukanye bari aho mu kigo cya Centre Psychotherapeutique Icyizere ku Kicukiro ahabereye uyu munsi mukuru, icyo bagarutseho ni uko uburwayi bwo mu mutwe ari uburwayi nk’ubundi kandi bukaba buvurwa bugakira, ikibazo gisigaye ari uburyo sosiyete ikomeza kubafata aho bamwe bakomeza kubaha akato.

Inkuru irambuye iracyategurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *