Rayon Sports: Muvunyi yaba ari inyuma y’iyegura rya Twagirayezu Thadée!

Twagirayezu Thadée weguye ku mwanya wa Visi Perezida wa Rayon Sports (Ifoto/RM)

Ikipe ya Rayon Sports irimo igice kiyobowe na Perezida watowe Munyakazi Sadate, n’igice cya Muvunyi Paul na Muhirwa Fred bashaka gusibanganya amadeni basize batishyuye, bikaba bivugwa ko Muvunyi ari we uri inyuma y’iyegura rya Twagirayezu Thadée wari Visi Perezida.

Isesengura ry’ikinyamakuru impamba.com ryerekana ko mu ikipe ya Rayon sports harimo ibibazo by’ingutu biterwa n’abadashaka impinduka mu miyoborere.

Andi makuru ahari avuga ko inama zinaniza Komite nyobozi y’ikipe ya Rayon Sports zabereye muri Hotel ya Muhirwa Fred iri mu Mujyi wa Kigali.

Abasesengura intandaro y’ibi bibazo byugarije Komite Nyobozi ya Munyakazi Sadate bavuga ko byatangiye igihe yerekanaga gahunda nshya afitiye ikipe,kongeraho abaterankunga agenda ashaka batandukanye bigatera ikimwaro abandi. Biravugwa ko Twagirayezu Tadeyo we iyegura rye rirafifitse cyane kuko yumviye Muvunyi kurenza gukorera abanyamuryango n’ikipe ya Rayon Sports.

Mu kurwanya ikipe ya Rayon Sports byagaragariye mu gushinga ikipe ya Rayon Sports Basketball Club kandi ubuyobozi bwose butabanje kubyumvikanaho, aha nibwo Perezida wa Rayon sports Munyakazi Sadate yamaganye ukoresha ibirango by’ikipe atabizi.

Muvunyi Paul yaje kuvuga ko bari baremeye ko izashingwa, ariko amakuru yavuye mu bakozi bo kwa Muhirwa Fred batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko mu nama bakoze babwiye uwahoze atoza ikipe ya Rayon sports ariwe Ivan ngo  ntazemere  Sadate  atamwishyuye ibihumbi 15$ ku ideni bamufitiye.

Ibi kandi byose byakozwe na Muvunyi azana Ivan akanamwirukana, amakuru ava mu nshuti za Twagirayezu Thadée avuga ko ibaruwa yegura muri Komite nyobozi yateguriwe kwa Muhirwa Fred.

Ubu mu ikipe ya Rayon sports uwari Visi Perezida wa kabili Muhirwa Prosper yahisemo kwisezerera kubera amakosa ye bwite n’ibibazo bye bwite.

Gacinya Chance Denys wari ushinzwe ibikorwa by’igura ry’abakinnyi no gutegura imikino nawe yarijyanye kubera gushinga ikipe ya Rayon Sports y’umukino wa Basketball. Komite nyobozi ya Rayon sports iraharanira intsinzi, igashaka umushahara mu gihe abandi byari byarabananiye.

Umukunzi wa Rayon sports waganiriye n’ikinyamakuru Impamba.com akanga ko amazina ye atangazwa yadutangarije ko icyo bareba ari igikorwa cya Perezida uyoboye naho abasenya n’abegura ntagaciro babaha. Yakomeje agira ati“ Rayon sports twarayisanze, nk’uko n’abatubanjirije bayishinze bakagenda, naho Muvunyi wagiriye inama Twagirayezu Thadeyo ngo yegure ntazaduca intege. Birababaje kunaniza ubuyobozi kandi uvuga ko ukunda ikipe. Abafana b’ikipe ya Rayon sports mwicika intege”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up