Muvunyi Paul yaba ashaka kwimika Gacinya ku buyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo kuzana mu ikipe umwuka mubi

Muvunyi na Gacinya

Uwari Visi Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Twagirayezu Thadée yeguye ku mpamvu ze bwite. Ese Twagirayezu Tadeyo ko nta mushinga ufasha ikipe atasinyeho ajyanywe n’iki? Ubu  byamaze kumenyekana ko Visi Perezida w’ikipe ya Rayon sports Twagirayezu Thadeo yeguye ngo kuko ananizwa na Perezida Munyakazi Sadate.

Nk’umukunzi wa Rayon Sports nsanga ibi atari byo,ahubwo Twagirayezu azagaruka muri Komite izaba iyobowe na Gacinya Denis.

Ibi bitangazwa n’abari muri  gurupe iyobowe na Muvunyi Paul yakoreye inama kwa Muhirwa Fred bemeza ko bagomba gukuraho Munyakazi Sadate bakimika Gacinya.

Aya makuru akomeje kuzunguruka mu bafana  bakibaza icyo Muvunyi yaba ahoye Munyakazi kugira ngo amwambure ikipe.Ese Muvunyi afite ububasha bwo kwambura Sadate ikipe ya Rayon sports?

Amakuru ava kwa Muhirwa Fred ngo ni uko ikipe nigera mu maboko ya Gacinya izagaruka kurya iwe no kuhakorera umwiherero.Ibi barabikora kuko Munyakazi Sadate amaze kugirana amasezerano n’abaterankunga benshi batandukanye bakumva ko barangiza shampiyona nta kibazo cyo guhemba bagize.

Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bo barahigira gutsinda kuko icyangombwa ari ibyishimo,kandi Rayon sports ntiyubakira ku muntu yubakira ku bantu.

Abakunzi ba Rayon Sports ntibareba ubwegure bwa Twagirayezu Thadée kuko yaje ayisanga none arayisize.

Twagirayezu yatangiye kugira imyitwarire yo kwegura kera igihe Rayon sports yasohokeraga  u Rwanda mu gihugu cya Sudani.

Ubuyobozi bwa Rayon sports bwiyemeje gutanga ibishoboka byose  bukubaka ,kandi niyo nzira yatangiye, abashaka gusenya ntabwo bakenewe hakenewe uteza imbere ikipe ku mpande zose atari ku bw’agatsiko k’abantu bamwe bagamije gukandamiza abandi ku nyungu zabo bwite.

Ahasigaye abakunzi b’ikipe ya Rayon sports buri wese akomeze atange umusanzu we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up