
Ikipe y’abakobwa ya Handball ya Kiziguro Seconadary School yegukanye igikombe cy’amarushanwa ya Handball ikinirwa ku musenyi (Beach Hand) yabereye mu Karere ka Rubavu mu mpera z’icyumweru.
Uko amakipe yahuye mu bagore
UR Rukara 2-0 UR Huye
UR Remera 0- 2 Kiziguro
Imikino ya “semi final”
UR Rukara 1-1 UR Remera (14-2,6-7) Shoot out:UR Remera 3-2 UR Rukara
Kiziguro 2-0 UR Huye (9-7,9-5)
Final
Kiziguro 2 – 0 UR Remera (9 – 5 / 11 – 4)
Uko amakipe yakurikiranye
1. Kiziguro
2. UR Remera
3. UR Rukara
4. UR Huye.
Sindayigaya Aphrodice, umutoza w’ikipe ya Kiziguro Secondary School Handball Club, yatangarije ikinyamakuru impamba.com ibanga bakoresheje kugira ngo batware iki gikombe ati “ni uko twari tumaze iminsi dukora imyitozo ikindi abakinnyi bari bafite ubwitange n’ishyaka ryo guhesha ishema ishuri rya Kiziguro ndetse n’Akarere ka Gatsibo”.
Kiziguro Secondary School Handball Club muri iyi minsi iri mu makipe akomeje kwitwara neza mu gihe muri uyu mwaka ari ubwo yatangiye kwitabira imikino itegurwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball (FERWAHAND).
Ikipe ya Kiziguro Secondary School niyo yegukanye imikino y’igikombe cyo kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari zitangiye u Rwanda yabaye tariki ya 2 kugeza 3 Gashyantare 2019 i Gicumbi ari na bwo bwa mberev yari yitabiriye amarushanwa nubwo umutoza wayo Sindayigaya Aphrodice yari asanzwe ari umutoza umaze kumenyera gutoza amakipe y’abakobwa nk’iya APPEGA Gahengeri n’iya Duha.