Amb.Munyabagisha Valens Perezida wa Komite aravugwaho kwikubira inshingano no kubangamira abakozi

Amb. Munyabagisha Valens Perezida wa CNOSR

Ambasaderi, Munyabagisha Valens, Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) aravugwaho kwiharira inshingano binyuranye n’uko Komite Mpuzamahanga ya Olempike yabiteganyije.

Amb.Munyabagisha yatse Umunyamabanga Mukuru ishingano ze, arazifata izindi aziha ba Visi Perezida

 Kuva nyuma ya 1994, iyo mu Rwanda bavugaga Komite Olempike mu gihe cy’igikorwa runaka akenshi mu bayobozi humvikanaga Perezida n’Umunyamabanga Mukuru, ariko ubu biratandukanye kuko ahubwo wumva Perezida kenshi, ikindi gihe ukumva ba Visi Perezida, ikindi gihe ukumva umujyanama mu bikorwa bitandukanye Komite Olempike itegura.

Amakuru agera ku kinyamakuru impamba.com avuga ko ubu Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike, Sharangabo Alexis wigeze no gukina imikino Olempike, nta jambo agira mu gihe ubundi ari we wagombye kumvikana nyuma ya Amb. Munyabagisha Valens.

Munyabagisha aravugwaho kwambura Umunyamabanga Mukuru (S.G) inshingano zose akazifata  izindi akaziha ba Visi President kandi mu mahame agenga umuryango wa Olempike (Charte Olympique) ntaho bazwi ari nayo mpamvu Komite Mpuzamahanga ya Olempike (CIO) itagira Visi Perezida.

Kuba Amb.Munyabagisha akunda kuba mu biro bya Komite Olempike bibangamiye abakozi

 Amb.Munyabagisha Valens uwavuga ko afite agahigo kuba Perezida wa Komite Olempike ugaragara kenshi mu biro ntiyaba yibeshye, undi ushobora gufata nimero ya kabiri ni Ignace Beraho wayoboye Komite Olempike mu gihe cy’imyaka umunani yashaka kwiyongeza indi manda bikanga kubera uburyo yahoraga ahangana na Joseph Habineza wari Ministre wa Siporo n’Umuco.

Amakuru agera ku kinyamakuru impamba.com avuga ko uku kuba mu biro kenshi kwa Amb.Munyabagisha Valens bitesha umutwe akabozi kandi mu nshingano ze hatarimo gukurikirana ubuzima bw’abakozi ahubwo biri mu nshingano z’Umunyamabanga Mukuru nk’uko biteganywa n’umuryango mpuzamahanga wa Olempike.

Uko kuba mu biro kenshi  bivugwa ko ahaba cyane mu bimufitiye inyungu kuruta ibiteza imbere siporo.

Amb.Munyabagisha Valens yatangiye kwitabira inama za Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) ziba ku wa mbere

 Abakozi ba Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) buri wa mbere bagira inama yo kureba imigendekere y’ibikorwa by’iyi Minisiteri (management meeting) ariko ubu ngo Amb Munyabagisha asigaye yitabira izo nama, ibi bamwe mu bakozi ba Minisiteri ya Siporo n’Umuco ntabwo babyishimira.

Bimwe mu byo Amb.Munyabagisha yavuze mbere yo kwiyamamariza kuyobora Komite Olempike ntiyabishyize mu bikorwa

Amatora y’abayobozi ba Komite Olempike yabaye nyuma y’imikino Olempike na Paralempike yabereye i Rio de Janeiro muri Brazil mu mwaka wa 2016, mbere y’uko Amb Munyabagisha wari umukandida umwe rukumbi atorwa yatangarije kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ko intego aje afite ari uguca amarozi muri siporo yo mu Rwanda, ariko n’ubu amarozi aracyavugwa mu mupira w’amaguru.

Yavuze ko umuntu wayoboye Komite Olempike n’undi wahesheje ishema u Rwanda mu mikino Mpuzamahanga atazahezwa muri Komite Olempike, ariko n’ubu nka Ntawurikura Mathias ufite agahigo ko kwitabira imikino Olempike inshuro eshanu ntibarahura n’umunsi n’umwe kandi ari we wabaye Perezida wa mbere w’abakinnyi b’Abanyarwanda bitabiriye Imikino Olempike (Association des Olympiens du Rwanda).

Yavuze ko umubare w’abitabira imikino Olempike uziyongera, ariko n’ubu nta gikorwa gifatika gihari kigamije gufasha abakinnyi kubona ibihe (minima) byo kujya mu mikino Olempike izabera i Tokyo muri 2020 mu gihe hasigaye amezi make iyo mikino ibe. Hari n’abakinnyi boherejwe gukorera imyitozo mu Buyapani ariko nabo umusaruro wabo ntugaragara.

Amb. Munyabagisha yabwiye umunyamakuru ko namwandika agamije gusebanya azitabaza amategeko

Mu rwego rwo gushaka kumva icyo Amb. Munyabagisha avuga ku bimuvugwaho, dore uko yasubije umunyamakuru ati “Niba uzi neza inshingano za Prezida, iza SG n’abandi bagize excom inkuru uyisohore uko ubyumva.

Niba uzi ibyo nemereye Comité niyamamaza ukaba ufite bilan y’ibyo tumaze gukora inkuru uyisohore ukurikije ibyo wumva.

Niba uzi uko umutungo wa Komite Olympique ucunzwe ukaba warabonye rapports za audits za IOC na ba auditeurs internes inkuru uyandike uko ushaka.

Uragirango se nkubwire iki niba iyo nkuru warangije kuyandika

Niwandika ibitari byo bigamije gusebanya nzitabaza amategeko”.

Sharangabo Alexis Umunyamabanga Mukuru watswe inshingano na  Amb. Munyabagisha uyobora Komite Olempike

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up