Muri 45 bagabye igitero i Musanze, 19 bahasize ubuzima, batanu bafatwa ari bazima

Ngabo abarwanyi ba FDLR batawe muri yombi (Ifoto/Internet)

Mu masaha akuze y’ijoro kuri iki cyumweru, nyuma yo gushyingura inzirakarengane zishwe mu gitero cyagabwe n’aba bavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda, herekanywe bamwe muri ‘izo nyeshyamba’ bishwe n’inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage, abafashwe mpiri bavuze ko baje intego bafite ari iyo gufata igihugu.

Bateye ari 45, abagera kuri 19 bahasize ubuzima, batanu bafatwa mpiri

Bamwe mu bafashwe bagiye bivuga, harimo HAKIZIMANA Emmanuel uvuga ko ari umurwanyi wa FDRL,  ngo yagiyemo muri Werurwe 2018.

Theoneste HABUMUKIZA ni uwo mu Karere ka Burera ahitwa Rugengabari, afite impamyabumenyi y’Ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0), muri Business Administration, yinjiye muri uyu mutwe muri Uganda agiye gukorera impamyabumenyi ya Master’s muri  Kaminuza ya Makelele.

Yavuze ko yari amaze amezi 4 mu nyeshyamba z’umutwe wa FDRL zamaze gushyirwa mu mitwe y’Iterabwoba na America bitewe n’ibikorwa bibi zikora mu Burasirazuba bwa Congo.

Inyeshyamba zafatiwe muri iki gitero, zivuga ko umwe mu bazohereje gutera u Rwanda azwi ku izina rya Governor, ariko akaba yitwa NSHIMIYIMANA Elia ngo ni uwo mu mutwe witwa RUDI-Urunana.

Bavuga ko babaga ahitwa Nyabanila mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, ni ahitwa Binja.

Muri rusange bagabye igitero ari 45, bambuka bava muri Congo Kinshasa ku wa kane tariki 3 Ukwakira, ngo bazanye imbunda 38, zirimo izitwa mashinigani (machine gun) ebyiri

Bavuga ko n’ubwo baje ari 45, ngo hari abandi basaga 400 bagombaga kuza babakurikiye nk’uko ikinyamakuru umuseke.rw dukesha iyi nkuru kitangaza.

Imigambi yabo yarabapfubanye, mu gitero cyabo bishe abaturage b’inzirakarengane 14, ariko bo bicwamo 19 abandi batanu bafatwa ari bazima. Ubu abo batandatu bafashwe bari mu maboko y’inzego z’umutekano, igisigaye ni ugushyikirizwa urwego z’ubungenzacyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up