Kuki NPC Rwanda ishaka gusesagura umutungo w’Igihugu mu mikino idatanga umusaruro?

Komite ya Murema Jean Baptiste hari abasanga ari yo ikora nabi kuruta izindi zose zayoboye NPC kuva ku bwa Gatera One Love utajya uvugwa (Ifoto/Internet)

Nyuma y’aho tariki ya 15 Nzeli 2019 mu Rwanda hasorejwe amarushanwa ya Afurika yo gushaka itike yo kujya mu mikino Paralempike izabera mu Buyapani muri 2020, Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu bafite Ubumuga (NPC Rwanda) n’ubu ubuyobozi bwayo ntiburakurayo amaso ngo andi mahirwe ikipe irateganya kuyashakira muri Amerika.

Mperutse gusoma kimwe mu kinyamakuru cyo mu Rwanda nsoma inkuru aho Murema Jean Baptiste Perezida wa NPC Rwanda akaba n’Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball avuga ko kuba baraburiye amahirwe muri shampiyona ya Afurika  yabereye mu Rwanda, andi mahirwe bateganya kujya kuyashakira muri Amerika mu marushanwa azabera Oklahoma.

Iki cyifuzo nkikibona nabifashe nka gahunda NPC Rwanda yaba ifite yo gushaka gusesagura umutungo w’Igihugu yizeza Minisiteri ya Siporo n’Umuco ko izabona itike kandi bidashoboka.

Impamvu 5 ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball mu bagabo atari ngombwa gufashwa kujya muri Amerika

Mu busesenguzi bwanjye nsanga ko atari ngombwa ko iyi kipe yaburiye itike mu Rwanda yafashwa kujya kuyishakira muri Amerika kubera impamvu zigera kuri 5 ngiye kubagezaho.

  1. Uburiye umubyizi mu kwe nta ko ataba yagize

Uyu ni umugani w’Ikinyarwanda baca bagaragaza ko nubwo umuntu ntacyo yagezeho ariko ntako ataba yagize. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NPC ari we Nzeyimana Celestin, akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Afurika rya Volleyball mu bafite Ubumuga, afatanyije na Bizimana Dominique yigeze gusimbura ku buyobozi bwa NPC Rwanda nawe uvuga rikijyana mu ishyirahamwe mpuzamahanga (IPC) imikino yose bakwifuza ko ibera mu Rwanda yahabera , rero niba iyo mikino barasabye ko ibera mu Rwanda kugira ngo itike iboneke mu bagabo n’abagore bikanga, ikaboneka ku ikipe y’abagore gusa bagombye kurekera aho ntibakomeze guhatiriza mu bidashoboka.

  1. Mu ikipe y’abagabo ya Sitting Volleyball hakunze kugaragara abakinnyi batoroka bikagirwa ibanga

Iyo bavuze ko bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda iyo bitabiriye imikino mpuzamahanga bakunda gusigara mu bihugu byabereyemo imikino hari abakeka ko ari abo muri Football, Basketball, Volleyball, imikino ngororamubiri cyangwa se mu guterura ibiremereye gusa, nyamara no mu mikino y’abafite ubumuga baratoroka, ariko ho umwihariko ubamo ni uko NPC Rwanda izi guhisha ibiyiberamo. Mu gitabo Impamba News yatangiye kwandika gifite umutwe w’amagambo ugira uti “Ibintu 20 byagizwe ibanga muri NPC Rwanda n’ingaruka bifite muri siporo” hagaragaramo urutonde rw’abantu bagiye batoroka banyuze mu mikino y’abantu bafite ubumuga n’andi makuru yagiye agirwa ibanga kugeza ubwo bamwe batorerwaga kujya muri Komite Nyobozi bakegura kubera kuterekwa amabanga amwe n’amwe bikozwe n’abantu bavuga ko ari bo bashinze NPC bahora basimburana no ku mwanya w’ubu “President”.

Muri abo bagiye basigara mu mahanga harimo: Abasifuzi, abatoza n’abakinnyi, bamwe basigaye mu Buholande, mu Bwongereza n’ahandi ariko amazina yabo ubu ntabwo yahita atangazwa kuko haracyakusanywa amakuru.

Hari bamwe mu bakinnyi bafite ubumuga bataba bishimiye uko bafashwe bityo bagira amahirwe yo kugera mu Burayi cyangwa se muri Amerika bagahitamo gusigarayo. Ibi ni byo bituma nibaza nti “niba mu mu Rwanda ikipe y’abagabo yarabuze itike yo kujya mu mikino Paralempike, kuki ubuyobozi bwa NPC Rwanda bwumva ko bwifuza amikoro yo kujya kuyishakira muri Amerika?” Ese byaba ari uburyo bwo gushaka gukomeza kugwiza umubare w’abo igihugu gitangaho amafaranga ariko nta musaruro batanga cyangwa se bajya guhesha Igihugu isura mbi mu mahanga? Cyangwa se Murema Jean Baptiste nawe araharanira ko azajya mu Buyapani nk’umukinnyi akaba n’umuyobozi?”

  1. Ese guharanira kujya muri Amerika ntiyaba ari inzira yo gushaka kongera gufatira amafaranga y’abakinnyi?

Muri 2016 ikipe y’abagore ya Sitting Volleyball yitabiriye imikino Paralempike yabereye muri Brazil, ariko mbere y’aho NPC Rwanda yagiye isaba amafaranga muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco yo kugira ngo abakinnyi bitabire imyitozo hanze y’Igihugu, imyitozo imwe yabereye mu Bushinwa indi ibera mu Buholande dore ko na Peter Karreman watozaga ikipe y’Igihugu wirukanywe mu buryo busuzuguritse nyuma y’imikino yabereye muri Brazil ariho akomoka, ariko mbere hari amafaranga y’impamba(mission) agera ku madolari 700, MINISPOC yageneye buri muntu wari muri delegasiyo yitabiriye imyitozo mu Bushinwa, NPC Rwanda icyo gihe yari iyobowe na Nzeyimana Célestin ayo mafaranga ntiyayatanga yose.

Nyuma amakuru yaje gukurikiraho yavugaga ko impamvu ayo mafaranga yose abagombaga kuyabona batayabonye kuko bayabakase kugira ngo bishyure ikibuga (tapi) NPC yaguze Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) yabemereye ko izacyishyura birangira itabahaye ayo mafaranga.

4.Ese ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball mu bagabo ifite ubushobozi bwo gutsinda ibihugu izasanga muri Amerika?

Ikipe y’abagabo ya Sitting Volleyball yitabiriye bwa mbere imikino Paralempike muri 2012 mu mikino yabereye i London mu Bwongereza, ariko icyo gihe nta bwo mu kubona iyo tike habanje kuba imikino ya Afurika, ahubwo yabonye iyo tike binyuze mu mikino yahuje ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, u Rwanda nk’igihugu cyamenye mbere uwo mukino kubona tike byabaye nko kuzimya Buji. Ikipe y’u Rwanda muri 2012 yaje kujya mu Bwongereza iri no mu bihe byiza kuko n’amafaranga y’urugendo (frais de mission) yari atubutse ugereranyije n’ayatanzwe mu mikino Paralempike ya 2016, ariko ku ikubitiro yatangiye itsindwa cyakora mu guhatanira imyanya (classement) ihuye n’ikipe yo muri Afurika ya Maroc irayitsinda nayo mu buryo bugoye, kwizera ko igiye muri Amerika hari impinduka yazana icyo cyaba ari ikinyoma nka kimwe cya Semuhanuka.

  1. Amafaranga ashyirwa mu mukino wa Sitting Volleyball akwiye gushyirwa mu yindi mikino

Nubwo NPC Rwanda igerageza gushyira imbaraga mu mukino wa Sitting Volleyball kuko ariwo abayobozi ba NPC hafi ya bose bakina uko bagenda basimburana, ariko si uko ari wo mukino u Rwanda rufitemo amahirwe menshi kugira ngo rubone amanota mu ruhando mpuzamahanga, hari indi mikino yirengagizwa kandi NPC yagombye gushyiramo imbaraga imidali ikaboneka ku bwinshi kuruta guharanira kurira indege amafaranga y’igihugu akagenda mu bitari ngombwa.

Akenshi mu Nteko Rusange za NPC abakina indi mikino bakunze kwinubira ko ingengo y’Imari ya NPC Rwanda ku mwaka, mirongo inani ku ijana (80%) yayo igenda ku mukino wa Sitball na Sitting Volleyball gusa, mu gihe abakora siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletisme) n’indi abayobozi badakina birya bakimara.

U Rwanda rutangira kwitabira imikino Mpuzamahanga muri 2000 umukinnyi wa mbere yagiye gukina umukino wo koga (swimming) ariko benshi mu Rwanda ubu bazi ko uwo mukino utabaho mu bafite ubumuga kuko nta marushanwa yabo ajya abaho.

Amateka meza u Rwanda rufite mu mikino Paralempike no mu mikino y’Isi, ruyafite mu mikino ngororamubiri (Athletisme), ubwo muri 2004 NPC imaze imyaka mike ishinzwe Nkundabera Jean de Dieu bita Cyuma yabaye uwa gatatu akazana umudali u Rwanda rugahita rukora amateka, ariko ubu wibeshye ukavuga ko Nkundabera ari intwari, NPC yahita igufata nk’umwanzi wayo kuko nyuma yitabiriye imikino Paralempike yabereye i Beijing mu Bushinwa muri 2008, ariko kubera gutegurwa nabi aratsindwa mu kwiruka metero 800, nyuma y’aho yakomeje guhezwa mu bikorwa bya NPC Rwanda kugeza magingo aya.

Muvunyi Hermas wazanye umudali w’Isi mu kwiruka metero 800 mu mikino yabereye mu Bufaransa muri 2013 nawe muri 2016 yabwiye itangazamakuru ko impamvu atazanye umudali mu mikino Paralempike yabereye muri Brazil ari uko nta cyo yafashijwe kugira ngo akore imyitozo (gihamya y’abantu bamuguriraga amazi ku giti cyabo irahari NPC idashaka no kumenya ibye) ahanishwa kutongera guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu, nyuma ategekwa gusaba imbabazi Ministre wa Siporo n’Umuco Uwacu Julienne kandi nta kibazo yagiranye nawe. Nyuma Muvunyi yaje guhabwa imbabazi za nyirarureshwa anihanangirizwa kutazongera kunenga NPC kandi atari itegeko abantu batekereza bimwe.

N’ubu kuva Muvunyi byiswe ko ahawe imbabazi nta marushanwa agaragara yoherezwamo.

NPC Rwanda aho gushyira imbaraga muri uwo mukino abakinnyi bigaragarijemo ahubwo yashyize imbaraga mu gupyinagaza abo bakinnyi bayihesheje ishema yibagirwa ko na nyuma y’aho hari abandi bari kuvuka kandi nabo bakeneye kuzamurwa nubwo n’abo bazanye imidali nta n’umwe yazamuye bose yagiye ibafata bakuze baritoreje ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up