Disi ashobora kuba yasimbujwe ku mwanya wa Perezida w’aba “Olympiens” b’ u Rwanda atabizi

Disi Dieudonné na Sharangabo wamusimbuye bose bamenyekanye mu mikino ngororamubiri

Disi Dieudonné Perezida w’Ishyirahamwe ry’abakinnyi baserukiye u Rwanda mu mikino Olempike (Association des Olympiens du Rwanda) yasimbuwe na Sharangabo Alexis usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda, ariko akaba atigeze abimenyeshwa.

Biravugwa ko impamvu Disi Dieudonné yasimbujwe ari uko yari amaze igihe atari mu Rwanda nubwo nta gihamya cyerekana ko atari agishoboye kubahiriza inshingano ze kuko yakunze no kwitabira inama mpuzamahanga zihuza abakinnyi bitabiriye imikino Olempike, aho muri izo nama yakunze kuzitabira we na Girimbabazi Pamela, Umunyamabanga Mukuru wamenyekanye mu mukino wo koga (swimming).

Ibi byatumye nkora isesengura nibaza icyaba cyihishe inyuma yo kweguza Disi, mu gihe uwamusimbuye ntaho bigaragara ko babanje gukorana ikiganiro.

  1. Disi Dieudonné niwe Perezida w’abakinnyi b’Abanyarwanda bitabiriye imikino Olempike wemewe imbere y’amategeko

Ishyirahamwe ry’abakinnyi baserukiye u Rwanda mu mikino Olempike ryavutse muri 2004 ubwo Athene mu Bugereki haberaga imikino Olempike aho icyo gihe uwatorewe uwo mwanya ari Ntawurikura Mathias wari umaze guca agahigo ko kwitabira imikino Olempike inshuro 6, Mparabanyi Faustin aba Visi Perezida ariko mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ukwakira yasimbujwe Rudasingwa Jean Marie Vianney. Kuva iri shyirahamwe ryavuka nta gikorwa ryakoze gifatika, aho abanyamuryango baryo bakunze kuvuga ko bananizwa n’Ubuyobozi bwa Komite Olempike y’u Rwanda bubikanga ko aba bakinnyi bashobora kubasimbura bakabubikira imbehe.

Sharangabo Alexis Perezida mushya we asanga kugira ngo bakore biteze imbere atari ngombwa ko Komite Olempike ibatera inkunga kuko bo ari Ishyirahamwe ryigenga rigomba guterwa inkunga n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’abakinnyi bitabiriye imikino Olempike (World Olympian Association).

Disi Dieudonné akimara kubona ko kuba Ishyirahamwe ryabo ntaho ryanditse imbere y’amategeko yashatse umunyamategeko aramwishyura kugira ngo iri shyirahamwe ribone ibyangombwa by’ubuzimagatozi, aho icyangombwa cy’agateganyo iri Shyirahamwe rifite Disi Dieudonné ari we uzwi imbere y’amategeko.

Ubwo Komite Olempike iyobowe na Amb.Munyabagisha Valens yakiraga abanyamuryango bashya bafite ibyangombwa by’agateganyo Disi Dieudonné nawe yari yanditse asaba ko Ishyirahamwe ryabo ryakwemerwa mu banyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) ariko ntabwo ryigeze ryakirwa cyangwa se hagaragazwe ko n’ubwo busabe bwabayeho.

  1. Ese Sharangabo azakora ihererekanyabubasha na nde?

Nyuma y’aho Sharangabo atorewe kuba Perezida w’Abakinnyi bitabiriye Imikino Olempike haribazwa uwo bazakorana ihererekanyabubasha uwo ari we mu gihe Disi Dieudonné Perezida uzwi imbere y’amategeko yaba atazi uburyo yatowe. Uru rubanza uko byagenda kose ruzakemurwa n’abanyamategeko.

3.Ese abakinnyi bitabiriye imikino Olempike bashingiye kuki mu gutora Sharangabo winjiye mu buyobozi bwa Komite Olempike bakamufata nk’uhari ku izina gusa

Sharangabo Alexis nubwo yitabiriye imikino Olempike akora siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletisme) ariko mu kwiyamamariza umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike yanyuze mu mukino wa Triathlon ari na yo mpamvu hibazwaga niba koko hari icyo aje gukora kugira ngo abakinnyi baserukiye u Rwanda mu mikino Olempike bagire ijambo muri Komite Olempike.

Sharangabo agitorwa asimbuye Bizimana Dominique wananiwe kumvikana na Amb. Munyabagisha Valens agitorwa bamwe mu bakinnyi bitabiriye imikino Olempike bari bizeye ko nabo bagiye kubona ijambo ariko barategereza amaso ahera mu kirerere.

Abasesengura imikorere ya Komite Olempike ubu bemeza ko Sharangabo Alexis afite umwanya ukomeye, ariko mu by’ukuri atawugaragaramo uko bikwiriye kuko ibyemezo byose n’ahantu henshi h’ingenzi  uwigaragaza ni Amb. Munyabagisha Valens Perezida wa Komite Olempike wiyamamaje ari umukandida umwe rukumbi nk’imwe mu iturufu isigaye ikoreshwa kugira ngo siporo iyoborwe n’abo abanyabubasha bifuza. Na Sharangabo nawe mu kwiyamamaza ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru yari umukandida umwe rukumbi, kuba adakunze kuvuga hari abasanga ari ukwirinda ko nawe yavamo manda ye itarangiye kuko mu byo Bizimana yazize harimo kwigaragaza cyane akagira ibintu bimwe na bimwe atumvikanaho na Munyabagisha.

  1. Ese Sharangabo ntiyatowe hashingiwe ku mwanya afite muri Komite Olempike?

Ikibazo abantu bakomeje kwibaza ni ukumenya impamvu Sharangabo yatorewe kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’abakinnyi bitabiriye imikino Olempike nyuma y’uko yabanje kuba Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike nk’urwego rukiriye imikino yose mu gihugu, bikongera bigahuzwa no kuba manda ya Komite Olempike igana ku musozo kuko manda ya Komite iriho izarangira nyuma y’impeshyi ya 2020 nyuma y’imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani.

Kugira ngo abitabiriye imikino Olempike batore Sharangabo biravugwa ko ari uburyo bwo kugira ngo barebe ko byibura bagira ijambo muri Komite Olempike ntibibe nk’uko Amba. Munyabagisha agitorwa batumiye aba bakinnyi mu nteko rusange yabereye i Rubavu abari batoranyijwe kugira ngo bahagararire abandi barimo Mparabanyi Faustin wari Visi Perezida yageze kuri Sitade Amahoro aje yiteguye bamubwira ko atari ku rutonde rw’abatumiwe. Rero abavuga ko n’ubundi gutora Sharangabo ntacyo bizabamarira muri Komite Olempike bashobora kugira ukuri mu gihe cyose nawe ahezwa cyangwa se niba atari ukwiheza cyangwa kwitinya.

5.Kuki ubu ari bwo Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’abakinnyi bitabiriye imikino Olempike ryateye inkunga Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda bitabiriye Imikino Olempike

Ubu Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abakinnyi bitabiriye Imikino Olempike (World Olympian Association) hari umushinga wateye inkunga ishyirahamwe ryo mu Rwanda (Association des Olympiens du Rwanda), bigatuma hibazwa impamvu ishyirahamwe ryavutse muri 2004 ryaterwa inkunga muri 2019.

Ibi hari aho wabihuza no kuba Sharangabo yarinjiye muri Komite Olempike. Ngo Sharangabo ashobora kuba yarageze muri Komite Olempike akamenya ibanga ry’uko mu ishyirahamwe mpuzamahanga haboneka amafaranga, ariko nawe agaharanira ko ari we wariyobora kuko ujya gutera uburezi arabwibanza.

  1. Ese koko Ishyirahamwe ry’abakinnyi baserukiye u Rwanda mu mikino Olempike ririgenga niyo mpamvu kugira ngo rikore atari ngombwa ko riterwa inkunga na CNOSR?

Sharangabo Alexis Perezida mushya wa “Association des Olympiens du Rwanda” avuga ko ishyirahamwe ryabo ryigenga ko atari nangombwa ko kugira ngo bakore bagomba kubanza guterwa inkunga na Komite Olempike y’u Rwanda cyangwa se babanze bakirwe nk’abanyamuryango. Avuga ko bashobora guterwa inkunga n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’abakinnyi bitabiriye imikino Olempike ndetse n’ubu hari inkunga batewe.

Ubucukumbuzi kuri ubu buyobozi bushya bwa Sharangabo buracyakomeje.

Disi Dieudoné ntiyashoboye kuboneka ngo agire icyo avuga ku muyobozi wamusimbuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up