Right To Play ikomeje ubukangurambaga bugamije kwerekana akamaro k’imikino mu mikurire y’umwana

Abana ba Nyagihunika bishimiye ubwo bukangurambaga

Umuryango Uharanira Iterambere ry’Uburezi  bw’umwana binyuze mu mikino ari wo “Right To Play” ukomeje ubukangurambaga  bugamije kwerekana akamaro k’imikino mu mikurire y’umwana , aho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2019 ubwo bukangurambaga bwabereye mu Murenge wa Musenyi mu ishuri rya GS Nyagihunika mu Karere ka Bugesera.

Uwo munsi waranzwe no kwidagadura kw’abana, kumurika ibihangano bakoze, uruhare rwa siporo mu burezi bw’umwana no mu mikurire ye .

Bimwe mu bihangano abana bamuritse

Mukandoli Vestine umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ibikorwa (program) bya Right To Play avuga ko ubu bukangurambaga babukoze mu rwego rwo kugira ngo ababyeyi, abayobozi, abarezi n’abana bamenye ko gukina bifite uruhare rukomeye mu kubaka umwana.

Mukandoli Vestine umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ibikorwa (program) bya Right To Play

Mukandoli yatangarije abanyamakuru ko hari abafata umwanya wo gukina nk’aho ari ukubura icyo gukora kandi bifasha umwana kumenya kwikemurira ibibazo, kwigirira icyizere binyuze muri siporo kandi akagira ubuzima bwiza.

Yatanze urugero ku mwana w’umukobwa uva ku ishuri bagahita bamushyira mu mirimo ntahabwe umwanya wo gukina, agaragaza ko ibyo ari ukubangamira uburenganzira bwe.

Ubu bukangurambaga bwahereye mu Karere ka Kayonza ku rwego rw’Igihugu, hakurikiraho mu Karere ka Bugesera na Ruhango.

Nikuze Denise,wiga muri GS Nyagihunika,yavuze ko Right To Play ayiziho kubafasha gukina kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Nikuze yavuze ko kuva yatangira guhuza gukina no kwiga, byamufashije gutsinda neza mu ishuri, ati “iyo ukina ibyo wize ubifata neza mu mutwe”.

Umubyeyi witwa Imakurata Mukakambari, yabwiye abanyamakuru ko mbere nta gaciro yahaga gukina ariko nyuma y’aho umwana we atangiriye gukina hari umusaruro byatanze ku mwana we kuko nawe ashobora gutinyuka mu bandi akaba yafata ijambo nta gire ubwoba.

Gashumba Jacques, Umuyobozi Ushinzwe Uburezi mu Karere ka Bugesera

Gashumba Jacques, Umuyobozi Ushinzwe Uburezi mu Karere ka Bugesera avuga ko gahunda yo gutoza abana gukina, iteza imbere ireme ry’uburezi kuko ifasha abana gusabana n’abandi, yagize ati “iyo umuntu akinnye akabira ibyunzwe agira ikintu kijyanye no gufata mu mutwe, amasomo yize akaba yayafata, hano iyi gahunda ikorera mu Mirenge ine hari Umurenge wa Mwogo, wa Ntarama, Umurenge wa Musenyi ndetse n’Umurenge wa Shyara, iyo ugereranyije na mbere y’uko Right To Play ihagera, ubona ko hari icyahindutse mu gutsinda, kandi bigishijwe kwikorera udukoresho tw’imikino duto, kandi umukino bakinnye ugatanga umusaruro”.

Andi mafoto

Umubyeyi witwa Imakurata Mukakambari ngo siporo yafashije umwana we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up