Mbaraga Alexis uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda arashinjwa ubwambuzi

Mbaraga Alexis uyobora Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda ubu hagati ye n’umufana Kawubele aho umwe yacu undi yahacisha umuriro

Umufana uzwi ku izina rya “Kawubele” arashinja Mbaraga Alexis, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda kutamwishyura amafaranga ye ibihumbi mirongo itanu (50,000Frs) y’akazi yamukoreye mu marushanwa ya Triathlon yabereye mu Karere ka Rubavu muri Nyakanga 2019.

Sikubwabo  Jean Pierre bakunze kwita Kawubele mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com muri uku kwezi kwa Nzeli 2019 yagize ati “uriya mugabo (Mbaraga Alexis) twari kumwe muri Triathlon yabereye i Butare (mu Karere ka Huye), nari naje kureba Basketball, arambwira ati “ubu akazi kose namaze kugatanga, ariko nzaguha akazi muri Triathlon izakurikiraho, umunsi wo kujya ku Gisenyi  ndamuhamagara yanga kumfata nyuma y’aho yamaze kugera ku Gisenyi yanze no kumfata yibuka ko hari ibikoresho yasize i Kigali mu Bahinde hano mu Mujyi noneho arampamagara arambwita ati “yoooh! Wampamagaye ntwaye imodoka nanga kugufata rero hari ibikoresho nasize mu Mujyi by’Ama “banderoles” iya Coca-Cola, iza “Finishing” n’izindi, ndashaka ujye mu mujyi ubifate maze uze ukore akazi, njya mu mujyi bampa ama “Banderoles” ndayatwara njya ku Gisenyi nagezeyo saa moya n’igice za mugitondo, nsanga Abazungu batangiye kumutuka kuko babuze “Banderole” ya “Finishing”.

Kawubele ubusanzwe uzwiho kuba umufana w’Amavubi na Rayon Sports avuga ko Mbaraga yabanje kumwoherereza amafaranaga ibihumbi bine magana atanu (4,500Frs) yo gutega ariko kubera ukuntu izo “Banderoles” zari nyinshi byabaye ngombwa ko atanga amafaranga ye mu kuzitegera, ariko ngo izo mvune zose ntabwo Mbaraga yigeze aziha agaciro n’ubu yarishyuje amaso yaheze mu kirere.

Uyu mufana wabigize umwuga yakomeje agira ati “amarushanwa yarabaye nyuma bajya kutwakira, nyuma ampa ibihumbi umunani ngo njye kwishyura “Lodge”, bukeye mugitondo Kucyumweru turatega tugeze i Musanze atugurira icyo kunywa (ucupa rimwe kuri buri muntu) n’icyo kurya nk’abantu twahagurutse muri Hoteli tutariye, noneho tugeze Nyabugogo ampa ibihumbi bitanu (5,000Frs) arambwira ngo wowe tega utahe, ejo uzampamagare nkoherereze amafaranga, ariko kuva icyo gihe ntaranyishyura”.

Kawubele avuga ko abo bari bafatanyije akazi icyo gihe Mbaraga Alexis Perezida w’Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda, buri umwe yamuhembye ibihumbi mirongo irindwi na bitanu (75,000Frs), we akaba asaba ko bakuyemo ayo bamuhaye yo kwishyura icumbi n’ibindi atekereza ko yatanze byibura yamwishyura ibihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (50,000Frs).

Yakomeje agira ati “nta gihembo nabonye kuko ibihumbi bine magana atanu yanyoherereje yari ayo gutegera “Banderoles”, ndanamuhamagara ntamfate, duherutse guhurira mu marushanwa mpuzamahanga ya “Beach Volley” yabereye ku Gisenyi nsanga ari kumwe n’abayobozi bakuru bo mu Ntara y’Uburengerazuba  ahita ambwira ati“eheheheeeeeee! Ati wowe ba uretse nguhe amafaranga, irushanwa ryarangiye adahari ndamubura n’ubu ndamuhamagara, namwoherereza “SMS” nta nsubiza hari umuntu nabibwiye arambwira ati “uyu muntu natwe yaratuyobeye ntajya afata telefone”.

Ibi byo kudafata telefone Mbaraga uyobora Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda yabigaragarije n’umunyamakuru wa impamba.com kuko usibye kumuhamagara agasanga telefone ye itariho n’inshuro yaciyemo ntiyigeze amufata.

Nyuma yo guhamagara Mbaraga Alexis ntafate telefone, umunyamakuru yamwoherereje ubutumwa bugufi (SMS) kuko itegeko ribimwemerera na bwo ntiyasubiza ubwo butumwa.

Itegeko ryemerera umunyamakuru kubaza amakuru akoresheje uburyo butandukanye

Mu gukora iyi nkuru ikinyamakuru impamba.com cyashoboye kumenya ko Mbaraga Alexis hari abantu benshi yahemukiye muri siporo akabizeza amafaranga ntayabahe, naho gukuraho telefone asa  n’uwabigize umuco.

Umukino wa Triathlon umaze imyaka mike ugeze mu Rwanda, ukomatanyije imikino itatu ari yo: Koga, Gusiganwa ku magare no Gusiganwa ku maguru.

Mbaraga Alexis uyobora Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda ushinjwa na Kawubele kumwambura
Nguwo Kawubele umufana umaze kubigira umwuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up