ADEPR: Ishyamba si ryeru hagati ya Rev Karuranga Ephrem na Umuhoza Aurea

Madamu Aurea na Rev Karuranga Euphraime batavuga rumwe

Icyenewabo giherekejwe n’itonesha biravuza ubuhuha mu itorero rya ADEPR, Umuhoza Aurea usanzwe ari Umubitsi uwo adashaka ntahabwa akazi cyangwa ngo yishyurwe ibikorwa aba yakoreye Itorero.

Ubu rero iminsi uko yicuma ku ngoma ya Rev Karuranga Ephrem ngo haragenda hazamo ibibazo hagati ye na Madamu Umuhoza Aurea ushinzwe umutungo.

Bamwe mu bakristu b’itorero rya ADEPR baganirije ikinyamakuru impamba.com ariko banze ko amazina yabo atangazwa bahishuye amabanga.

Tuganira na bo banze ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo,ariko bakagira bati’’Itorero ryacu ryugarijwe n’ibibazo kubera umucungamutungo uwukoresha uko yishakiye nabo yishakiye.Urugero:Bamwe mu basaza bari mu kiruhuko cy’izabukuru ntibahabwa ibyo bagenerwa n’amategeko. Ibi rero ni byo umuvugizi w’itorero Rev Karuranga Ephrem yabajije Umuhoza Aurea impamvu abantu badahabwa ibyo bagenerwa aramusuzugura. Icyabaye rurangiza ni urugendo rwakorewe mu gihugu cya Suede.

Amakuru agera ku kinyamakuru impamba .com ava imbere mu Itorero rya ADEPR,avuga ko bageze muri Suede aho kugira ngo umuvugizi wa ADEPR ari we Rev Karuranga  abe ariwe ugira uruhare muri urwo rugendo ngo rwagizwe na Umuhoza Aurea.

Andi makuru twakomeje guhabwa avuga ko Umuhoza yafatanyije na mubyara we Kubwimana Laurien bahita birukana uwitwa Karake wasemuriraga Rev Karuranga ibyavuzwe mu Cyongereza kuko we yumva Igifaransa gusa.

Andi makuru avuga ko baje kwikanga Karake bakikanga ko yazabavamo bikabagiraho ingaruka. Rev Karuranga Ephrem yagumye mu nama nk’intama kuko atumvaga Icyongereza.

Ikindi kivugwa ni uko umushinga CODA (Community Development Agency)Umuhoza yaweguriye mubyara we  Kubwimana ariko ntawumenya uko inkunga ziza uko zikoreshwa.

Bamwe mu bakiristu baribaza ukuntu Umuhoza yakubaka inzu ya etage ku Kicukiro mu gihe gito ahawe gucunga umutungo w’Itorero. Amakuru yandi yerekana imikorere mibi iranga Umuhoza, ni uko Pasiteri Mitsindo agiye kurega Itorero kubera kwanga kumuha ibyo amategeko amugenera.

Inama zabereye i Muhanga na bwo amafaranga y’urugendo yagenerwaga abasaza bari mu kiruhuko cy’izabukuru yarayagabanyije,abandi akabaha menshi akurikije ikimenyane n’icyenewabo. Ubu rero biravugwa ko na bamwe mu banyamakuru bakorera Radio y’Itorero rya ADEPR (Life Radio) hahembwa bake kandi nabo ari abo yizaniye.

Ikinyamakuru impamba.com kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeli 2019, cyabajije Umuhoza Aurea Umubitsi wa ADEPR na Rev Karuranga Eupfrem kuri uyu mwuka mubi uvugwa hagati yabo bose ntihagira usubiza.

Iyi nkuru ikozwe nyuma y’indi yabanje igaragaza uburyo Umuhoza Aurea Umubitsi wa ADEPR hari abantu benshi abangamira mu nyungu ze bwite n’abo ashyigikiye, na bwo muri iyo nkuru ntabwo yigeze asubiza ubutumwa bugufi yohererejwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up