Sikitu Jerome: Ndanyomoza ibyanyanditsweho kuko ntabwo nasenya Kampani nashinze

Sikitu Jerome ugorora inkuru yamwanditseho

Amahame y’umwuga w’itangazamakuru habamo guha uvugwa  umwanya nawe akagira icyo abivugaho.Ibi bikozwe mu gihe ikinyamakuru Impamba.com cyatangaje inkuru kitatanze umwanya kuko nyir’ubwite yashatswe nta boneke, bakagira ngo yimanye amakuru.Inkuru yakozwe yerekana ko cyangwa ifite umutwe ugira uti:Sikitu Jerome arashaka gusenya Kampani Royal Cleaning kugira ngo atazabazwa igihombo yayiteje.

Ibi rero ntabwo ari byo kuko ntawasenya igikorwa yashinze. Kampani Royal Cleaning Ltd ishingwa yari igamije kuzamura imibereho yabayishinze ikanatanga akazi mu banyarwanda. Iyi nkuru yakozwe kugira ngo bamwe mu banyamigabane bashyirweho iterabwoba bigizweyo,bityo umugabane shingiro wabo wigabizwe nabo bayishinganye.

Uyu mushinga ujya gutekerezwa hari hagamijwe kunoza isuku no kuzamura imibereho y’abaturage cyane abatuye Umujyi wa Kigali. Kampani  Royal Cleaning Ltd ishingwa yari ifite inshingano zingana mu banyamigabane bane kongeraho imiryango yabo.Umwe muri abo banyamuryango yaje kurwara,aho kumurwaza bamufungira ibyo yemererwa n’itegeko.

Mu gihe Kampani ishingwa harimo ko nta mukozi uzinjira mu kazi abanyamigabane batabizi bose,ariko ubu Mudenge Michel yinjijemo umukobwa we kandi abanyamigabane bose batabizi. Ikinyoma cyo kuvuga ko Sikitu Jerome yataye akazi ntabwo ari byo kuko yarwaye akaba afite ibyemezo by’uburwayi.

Ikibazo cyaje gukomera aho hagaragaye amakosa yakozwe hagamijwe kwerekana ko Mvuyekure François Alias Kabulimbo na Mudenge Michel baje kugenda bakoramo amakosa ,icya mbere ni ukubaka akazu kagamije gucunga umutungo w’abanyamigabane ,ugucungwa nabamwe abandi bakigizwayo kandi banganya umugabane shingiro.

Kuba barishe itegeko bakangaja umukozi nta nama yateranye ngo ibyemeze bikaba itegeko rya Mvuyekure na Mudenge gusa. Kugeza ubu ntabwo abanyamigabane bazi umushara uwo mukozi ahembwa nta nubwo bazi amasezerano y’akazi ke uko ahagaze cyane ko bibaza ubwiteganyireze bwe uwabusinye.Kuba Kampani itangiye kugenda gakeya kubera ibikorwa bigayitse byo kwikubira umutungo. Kuba Sikitu nkuwashinze Kampani mpezwa mu bikorwa byose byayo.Inama zikorwa mu bwihisho kandi mpari mu biro.

Ubu nkaba nkeka ko nta myanzuro igenga Kampani iba ihari.Ikibabaje nigute umunyamigabane akingiranwa agakingurirwa ari uko umukozi usanzwe aje.Ikibabaje iyo uwo mukozi ataje ntabwo  Sikitu yinjira mu biro,kandi ari umutungo we .Ibi bizwi na buri mukozi wese wa Kampani Royal Cleaning Ltd,kongeraho abakorera kwa Rubangura House.

Hazakorwe iperereza. Amezi cumi na kumwe yavuzwe ni ibinyoma kuko niyo nishyuza batampaye amafaranga. Kampani Royal Cleaning Ltd imfitiye ideni rizwi kandi umuyobozi yarisinyeho(Amasheke yatanzwe nk’ingwate)ibi byakozwe mu rwego rwo kugira ngo Kampani ive mu bibazo yari irimo,bityo nkaba ntayisenya nyitera inkunga.

Umunyamigabane umwe muri Kampani niwe uzana ibikoresho by’isuku, avuga ko umuhungu we afite uruganda rukora amasabune kandi ntagaragaza uko yishyurwa, ibyo nkabifata nko kwiba Kampani.

Ikindi kinyoma namaganye ni uburyo bahimbye ko mfite ibindi byaha bitandukanye,keretse niba ari uko nabagurije amafaranga bakaba bayarya n’imiryango yabo  badatekereza kunyishyura ku neza.Ikindi kinyoma cyabo namaganye ntabwo nambara FPR njijisha kuko ndi Inkotanyi izwi  kuva aho ntuye kugera ku rwego rw’Igihugu.Ntabwo abo twashinganye Kampani aribo bangira Inkotanyi ndiyo kuko mbikorera.Abasomye iyi nkuru mbahaye ukuri kuko ibyambere byari ibinyoma.

Ubwanditsi

3 Comments

  • Byiringiro

    uyu mugabo SIKITU yisobanuye neza cyane rwose, Ahubwo inzego zibishinzwe zirihe ngo zidufashe gukurikirana ibi bintu ngo zikurikirane n’uwo mugabo witwa MICHEL uri kubaka akazu mu kazi mur ikigihe koko!!! ngo umukobwa na se koko mubiro bimwe mumutungo wa company!! ayayayayayaya ndumiwe ibi bintu ntaho byabaye !! ubwo se ninde ubaza undi raporo hagati y’umubyeyi n’umukobwa we ?ubwo se ayo mezi cumi n’angahe bavuga ko sikitu atakoze, mwatubwira ibaruwa imwihanangiriza mwaba mwaramwandikiye ? Bwana Francois company ntiwayiyobora wumva amatiku nkayo kandi ukayashyigikira . niba ur’umuyobozi koko irinde amabwire y’abantu adasobanutse , wegere bagenzi bawe muhuje company, naho ubundi irasenyuka urebera. ariko ubundi ko mperuka war’umuyobozi ushobora gukemura ibibazo waba warahinduwe n’iki koko? uwo mugabo sikitu ko nzi ko mwari ninshuti magara mwapfuye iki? ibyo bintu mumugerekaho niba aribyo koko kuki mutamureze ahubwo mukajya mumatiku no kwiha itangazamakuru.

  • suzana

    Njyewe nd’umwe mubakozi ba company, ibyo mubeshyera uwo mugabo sikitu ko aducamo ibice muramubeshyera
    sikitu n’inyangamugayo 100% , nzi neza ko niyo batindaga kuduhemba yakoraga kumufuka we akatuguriza.

    twamaganye akazu n’imiyoborere mibi turi gukorerwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up