Abakorera muri Sitade Amahoro bakomeje kwibaza aho bazimukira

Sitade Amahoro n’ibaruwa yirukana abayikoreramo

Amashyirahamwe y’imikino (federations) akorera muri Sitade Amahoro i Remera akomeje kwibaza aho azerekeza nyuma yo kwandikirwa ibaruwa na Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo (MINISOPC) iyamenyesha ko nyuma y’ukwezi kumwe agomba kuba yashatse ahandi yimurira ibikorwa byayo, ubu hakaba hakomeje kwibazwa ikizakurikiraho.

Ibaruwa Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) yandikiye ayo mashyirahamwe y’imikino, ikinyamakuru impamba.com gifitiye kopi, igaragaza ko impamvu abakorera muri iyi Sitade bagomba kuyivamo ari uko nyuma y’ukwezi kumwe izatangira gusanwa.

Tariki ya 30 Mata 2018, nibwo ikinyamakuru impamba.com cyasohoye inkuru ivuga ko abakorera muri Sitade Amahoro bahawe ukwezi kumwe kugira ngo babe bayivuyemo, icyo cyemezo amenshi mu mashyirahamwe y’imikino ntiyigeze agishyigikira ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) bivugwa ko igira ingengo y’imari iruta iya Minisiteri ya Siporo n’Umuco nay o yavugaga ko nta bushobozi ifite bwo gushaka ahandi yakwimukira, ubu hakibazwa niba noneho uku kwezi kwa Nzeli kugeza mu Kwakira 2019, niba koko ayo mashyirahamwe azimuka cyangwa niba hazabaho kongera kwegeza amatariki imbere.

Bamwe mu bakorera muri Sitade Amahoro, bavuganye n’ikinyamakuru impamba.com bavuze ko kubirukana muri Sitade ntahandi bahawe bazakorera bizagira ingaruka ku iterambere rya siporo kuko n’ubundi ikibazo cy’amikoro ni cyo cyatumye bahitamo gukorera muri Sitade Amahoro.

Rurangayire Guy,Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC na we yemeje ko amakuru y’uko abakorera muri Sitade Amahoro bagomba kuyivamo, ariko avuga ko nta ngaruka bizagira ku iterambere rya siporo.

Guy yavuze ibiro byo gukoreramo bidahagije kugira ngo siporo itere imbere.

Ibaruwa MINISPOC yandikiye za Federations
Stade Amahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up