Icyizere NPC yijeje Abanyarwanda cyaraje amasinde

Ikipe ya Misiri mu byishimo, iy’u Rwanda nyuma yo kuba iya kabiri yahise ibura itike yo kwitabira imikino Paralempike (Ifoto/Internet)

Imikino ya Afurika ya Sitting Volleyball yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda yiswe “2019 PARA VOLLEY AFRICA SITTING VOLLEYBALL CHAMPIONSHIPS “ yasojwe kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Nzeli 2019, aho ikipe ya Misiri yatsinze iy’u Rwanda y’abagabo ku maseti 3 ku busa mu gihe mbere Umuyobozi wa NPC yari yijeje Abanyarwanda ko icyizere ari cyinshi cyo kuba batsinda Misiri ku nshuro ya mbere.

Ubuyobozi bwa NPC Rwanda mbere y’uko imikino ya Afurika ibera mu Rwanda guhera tariki ya 15 Nzeli 2019 bwatangaje ko bwiteguye Misiri mbere y’Igihe guhera Nyakanga 2019, ariko abazi siporo bemeza ko utakwitegura imikino mpuzamahanga mu mezi abiri gusa ngo utangire kugira icyizere cy’uko uzabona intsinzi, uwavuganye n’ikinyamakuru impamba.com ariko wanze ko amazina ye atangazwa yagize icyo abivugaho ati “ibyo NPC Rwanda yatangaje ni nko kubyina mbere y’umuziki kuko nubwo biringiraga umutoza wa Misiri nawe wirukanwe mu ikipe y’Igihugu ya Misiri, nubwo yaba umuhanga gute si we wajya mu kibuga ngo akine rero bihangane kuko bari banyotewe kongera kurira indege bikaba byanze”.

Mu mukino wa nyuma (final) wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Misiri yatsinze ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball itayibabariye ku maseti 3 ku busa ku buryo bukurikira:

Set 1: Rwanda 6-25 Egypt

Set 2: Rwanda 11-25 Egypt

Set 3: Rwanda 16-25 Egypt.

Mu gihe cy’imyitozo, Murema Jean Baptiste Perezida wa NPC Rwanda yatangaje ko icyizere cyo gutsinda ikipe ya Misiri cyazamutse agereranyije na mbere kuko umutoza wa Misiri ari we watoje ikipe y’Igihugu ati ““icyizere cyo gutsinda Misiri cyarazamutse kuko niba umutoza wayitozaga ubu yaraje ndetse akaba yaratugaragarije ko twayitsinda kuko yayitoje ibona umwanya wa gatatu mu mikino Paralempike ya 2016 i Rio”.

Dr MOSAD Elaiuty watozaga ikipe ya Misiri niwe watoje ikipe y’u Rwanda afatanyije na Gakwaya Eric, ariko bose ibyo batekerezaga byo  gutsinda Misiri byarangiye badakabije inzozi, ukaba wabihuza n’indirimbo ya Ntamukunzi yari ifite amagambo agira ati “Uwagutsinze ntaho yagiye”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up