Abafana b’Amavubi barishyuza NPC amafaranga bakoreye mu gufana ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball

Abafana b’Amavubi baribaza niba barakoreye ibihumbi bitanu gusa mu minsi itatu mu gufana ikipe ya Sitting Volleyball

Itsinda ry’abafana bagera mu icumi basanzwe bamenyerewe mu ikipe y’Igihugu Amavubi ryifashishijwe no mu mikino ya Afurika ya Sitting Volley riravuga ko Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu bafite Ubumuga (NPC Rwanda) yabahaye akazi ko gufana, ariko mu minsi itatu bakoze ako kazi babishyuye umunsi umwe gusa.

Mu kiganiro aba bafana bagiranye n’ikinyamakuru impamba.com kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nzeli 2019, ariko bakanga ko amazina yabo atangazwa bavuze ko ku munsi wa mbere NPC Rwanda yabahembye amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50,000Frs) bayagabanye uko ari icumi buri umwe atwara ibihumbi bitanu (5,000Frs) nk’igihembo cy’uwo munsi, nyuma bagarutse ku munsi wa kabiri basabye igihembo cyabo ntibagihabwa, ariko ntibacika intege bagaruka ku munsi wa gatatu ku mukino wahuje ikipe y’abagore ya Sitting Volleyball n’iya Misiri nabwo bishyuje amafaranga bakoreye ntibayahabwa.

Aba bafana baravuga ko bagize uruhare rukomeye mu intsinzi y’Ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball ubwo yatsindaga ku mukino wa nyuma Misiri amaseti atatu kuri 1, umwe muri aba bafana yagize ati “babonye tubafashije kubona igikombe none badutesheje agaciro”.

Umwe muri aba bafana yavuze ko bitumvikana uburyo abantu 10 wabahawe ibihumbi mirongo itanu gusa ngo bayagabane ubyite ko ari igihembo cy’iminsi itatu kandi baturuka ahantu hatandukanye bateze moto, bariye, bafashe n’icyo kunywa.

Ufashe ibihumbi bitanu buri mufana yahembwe, NPC Rwanda ikavuga ko ari igihembo cy’iminsi itatu, bivuze ko buri umwe yabariwe amafaranga igihumbi na magana atandatu (1,600Frs) ku munsi, ari na byo byatumye kuri uyu wa Gatatu biriwe bishyuza Perezida wa NPC Murema Jean Baptiste bigera naho umwe muri bo amwandikira ubutumwa bugufi, amusubiza amubwira ko amafaranga babahembye ahagije.

Dore ubutumwa Murema Jean Baptiste Perezida wa NPC Rwanda yandikiye umwe muri aba bafana b’ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball ikinyamakuru impamba.com gifitiye kopi bugira buti “kuba twarabahaye 50.000Rwf twanateganyaga kubaha andi 50.000Rwf nibura ejo ubwo twarabasuzuguye? Amafaranga 100.000 mu cyumweru kimwe tuba tubasuzuguye?

Aba bafaba babwiye ikinyamakuru impamba.com ko ayo mafaranga NPC Rwanda yabageneye ari make bagereranyije n’ibyo basabwa kugira ngo bafane, umwe muri bo wasabye ko amazina atatangazwa yagize ati “kuza dutega moto, hari abaturuka mu Gatsata na Kimisagara, ayo mafaranga tuyaguramo ibyo kurya, NPC nyuma y’ayo bitanu yaduhaye, iyo twaje gufana iduha amazi gusa umuntu se ubwo yatungwa n’amazi yonyine, amafaranga bagombye kuduha buri munsi byibura yagombye kuba ibihumbi icumi (10,000Frs) ku munsi kuri buri muntu”.

Nyuma yo kumva iki kibazo ikinyamakuru impamba.com iki kibazo cyakibajije Murema Jean Baptiste uyobora NPC Rwanda, ariko ubutumwa bugufi yohererejwe ntiyigeze abusubiza.

Amwe mu mazina azwi mu bafana yari mu bahawe ikiraka cyo gufana muri iyi mikino ya Afurika ya Sitting Volleyball harimo: Nyiragasazi, Nkundamatch, Kawubele n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up