Majyambere Albert arashinjwa kunyereza umutungo w’abahoze ari abashoferi ba Minisiteri y’Imali n’Igenamigambi

Majyambere ngo aho guharanira iterambere ry’abanyamuryango yiteje imbere ku giti cye

Mu rukiko rw’ubucuruzi ruri  i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge hagaragaye urubanza ruregwamo Majyambere Albert ushinjwa kunyereza umutungo wa Koperative “ABACU MCOF”.

Abahoze batwara imodoka muri Minisiteri y’Imali n’Igenamigambi (MINECOFIN) bavuga ko basezerewe bahawe imperekeza bashinga ikinamba kugira ngo biteze imbere, ariko Majyambere yikubira umutungo.

Majyambere Albert uregwa guhombya Company Abacu MCOF Ltd (Ifoto/Archive)
Majyambere yandikiwe ibaruwa asabwa ibisobanuro

Basita Christophe umunyamuryango wa “Abacu MCOF Ltd” yagize ati “ mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gukangurira Abanyarwanda kwibumbira mu makoperative  hari bamwe batabikozwa,harimo Majyambere Albert waduhemukiye nk’abantu twari dusangiye Koperative ABACU MCOF yashinzwe twese tunganya umugabane”.

Mu rukiko Basita yerekanye ko Majyambere yaje gufata umutungo nk’aho ari uwe bwite kugeza naho yagiye abikuza amafaranga inshuro zirenze ebyiri ku munsi. Mu rukiko babajije Majyambere impamvu amafaranga yayabikuzaga wenyine.Umwunganira ari we Me Iyakaremye Thérèse yabwiye inteko iburanisha ko uwakoze ikosa ari umucungamutungo watanze uko Majyambere yakuye amafaranga kuri konte (Historique).

KANDA HANO UREBE UBURYO ABANYAMURYANGO B’IYI COMPANY BARI BAFITE IMIGABANE INGANA

Basita we yabwiye urukiko ko mu gihe bashingaga Koperative hari hagamijwe kwiteza imbere ariko Majyambere yaje kubakamo akazu akigizayo abanyamigabane agahimba abandi,mu gihe umwe yaje no kwitaba Imana. Perezida w’iburanisha yerekanye itegeko ryishwe habikuzwa amafaranga kandi bigakorwa n’umuntu umwe aribaza uwunganira Majyambere icyo arivugaho. Uwunganira Majyambere we yavuze ko yumva ntakosa ryakozwe.

IBARUWA Basita Christophe umunyamuryango wa “Abacu MCOF Ltd” avocat we yandikiye Majyambere asaba ibisobanuro

Basita n’umwunganira basabye ko barenganurwa agasubizwa umutungo we wigabijwe na Majyambere kandi hakarebwa uko buri modoka yagiye yinjiza amafaranga imaze koga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *