
Idi Ras Banamungu umuhanzi w’Umunyarwanda uba muri Australia, indirimbo ze ziri kuri alubumu yise “I Am Messenjah” zaje ku isonga mu ndirimbo zacuranzwe cyane ku maradio atandukanye yo ku isi.
Indirimbo “I Am Messenjah” yitiriye alubumu ye yacuranzwe ku maradio yo ku migabane itandukanye y’isi nka Amerika, Uburayi na Aziya.
Indirimbo za Ras Banamungu zumvukanye ku maradio yo mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ku maradio yo muri za Leta zitandukanye), Ubuyapani, Brazil,Australia, Ukraine, Ubushinwa, Uburusiya, Singapore, Hongria, Poland, Philippines n’ahandi mu gihe cy’ukwezi kumwe nk’uko icyegeranyo cyakozwe muri Nyakanga 2019 kibigaragaza.
Ras Banamungu muri Australia ni umwe mu bantu bubashywe bitewe n’umusanzu atanga mu buvuzi nyurabwenge bwifashisha ubuhanzi (ARTISTIC THERAPY).
Ras Banamungu avuga ko yishimira urwego umuziki we umaze kugeraho kandi mu buzima bwe akaba ahora aharanira kwiyungura ubumenyi kugira ngo ibyo akora birusheho gutera imbere.
Ras Banamungu amaze kubona ibihembo byinshi abikesha gukora ibihangano by’umwimerere.

Amafoto


