Huye: Ntibavuga rumwe ku muco wo gukodesha abayobora ubukwe

Bamwe mu baturage ba Huye banenga umuco wo gukodesha abasaba abageni

Bamwe mu batuye Akarere ka Huye bavuga ko umuco wo gukodesha abayobora ubukwe usigaye waradutse muri iyi minsi ubishya imisango y’ubukwe, bityo ngo ukaba udakwiye.

Uko iterambere rigenda ryiyongera ni ko n’imwe mu mihango ibaho mu buzima bwa buri munsi igenda ifata indi sura, aha ni ho nko mu misango y’ubukwe naho byamaze guhinduka, aho nko gusaba no gukwa umugeni hasigaye hifashishwa abayobora imisango rimwe na rimwe baba bari bwishyurwe amafaranga kubera igikorwa bakoze.

Urugero ni nko kuba umusangiza w’amagambo (MC), usaba umugeni ndetse n’utanga umugeni bose ugasanga ari abantu badafite aho bahuriye n’imiryango baba bakodeshejwe hagamijwe kuryoshya ibirori.

Abaturage bo mu karere ka Huye baganiriye n’ikinyamakuru impamba, banenga uyu muco wo kwishyura amafaranga abayobora imisango y’ubukwe, bakavuga ko watumye imisango y’ubukwe itakiryoshye nka mbere.

Niyomubyeyi Marie Claire, umwe mu batuye akarere ka Huye, agira ati “abana b’iki gihe bamara gukira bakirengagiza iwabo kubera ko bakennye, bajya gukora ubukwe bagakoresha abakire gusa n’abo bantu bishyura, ibi bintu bikwiye gusubirwamo kuko bituma imisango y’ubukwe ibiha, kuko hari n’abakodeshwa usanga batazi amazina y’abageni n’ababyeyi babo, kandi nyamara hari abasaza bagakwiye kubikora bo mu miryango”.

Kalisa Athanase utuye mu Murenge wa Gishamvu, avuga ko uyu ari umuco watumye imisango y’ubukwe ibiha kandi hari abayiryoshyaga kandi bagihari, akavuga ko byica umuco.

Agira ati “nta bwo abasaza bajyaga bayobora ubukwe mbere babuze, ahubwo inzego zibishinzwe nizihwiture abakoresha ubukwe, kuko birababaza kubona usabwa umugenzi atazi amazina y’umugeni asabwa kandi ngo ari umukobwa we!”

Aba baturage banongeraho ko usanga akenshi abo mu muryango wakoresheje ubukwe b’abakene bahezwa mu bukwe, bakavuga ko umuco mwiza wabagaho mbere wagakwiye kongera kubahirizwa.

Mu gihe ariko abaturage bavuga ko umuco wo gukodesha abayobora ubukwe wishe umuco Nyarwanda, si ko umusaza w’inararibonye utuye mu karere ka Huye Kalibana Marara ufite imyaka 75 y’amavuko abibona.

Agira ati “Oya ntabwo byica umuco, icya mbere ni uko abo bakodeshejwe babikora kandi bakabikora neza, ikibi ni uko hari nk’aho usanga bitiranya amazina y’abageni n’ababyeyi rimwe ugasanga bitumye imisango itagenda neza, naho ubundi babikoze neza nta kibazo mbibonamo”.

Umuyobozi w’ishami ry’umuco mu Nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC) Dr Jacques Nzabonimpa, avuga ko ubukwe bwagakwiye gukorwa n’umuryango kandi bugakorerwa mu muryango, kuko umuryango ari wo uba uzakomeza gukurikirana urugo rw’abana babo,  akavuga ko inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco iri gukangurira abantu kugira ngo umuryango wongere ugire agaciro wari ufite mu mibanire y’abashakanye, ikindi RALC ikaba iri gutegura ibitabo birimo uko ubukwe bugomba kujya bukorwa byubahiriza umuco Nyarwanda.

Uyu muyobozi akavuga kugeza ubu, RALC iri gukora ubukangurambaga mu rubyiruko irwereka akamaro ko gukoresha abo mu muryango mu misango y’ubukwe, aho yahereye mu makaminuza.

Agira ati “turi gukangurira abantu kongera gukorera ubukwe mu muryango kandi bugakorwa na bene bwo, kuko byagaragaye ko uburyo buri gukorwamo ari byo biri kuba intandaro ya za gatanya za hato na hato, twahereye mu makaminuza tubigisha kuko ahanini baba bageze igihe cyo gushinga ingo”.

Umuyobozi w’ishami ry’umuco mu Nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC) Dr Jacques Nzabonimpa

Dr Jacques Nzabonimpa yongeraho ko akamaro ko gukoresha mu misango y’ubukwe abazi neza umuryango bigira akamaro ku gushyigikira abo bashyingiye, kuko bakomeza kubaba hafi mu mibanire yabo, aho ubusanzwe umusaza wasabiye umusore umugeni aba amufata nk’umuhungu we, umukobwa agiye gusaba akamufata nk’umukazana we, mu gihe iyo bakoresheje abo bakodesheje ubukwe burangira bagahabwa amafaranga bemerewe  bakigendera ubundi abashyingiwe bagasigara barwana n’ibibazo bazahura na byo bonyine, ari na byo bivamo ubwumvikane buke buganisha kuri gatanya ndetse no kwamburana ubuzima bigenda bigaragara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up